Umuyobozi wungirije w’ihuriro AFC ushinzwe ubukungu n’imari akaba n’Umuyobozi w’umutwe MRDP-Twirwaneho, Freddy Kaniki Rukema, yasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika kongera guha agaciro uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Yabitangaje mu gihe hakomeje kuvugwa ibitero by’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu bice bituwe cyangwa byahungiyemo Abanyamulenge, cyane cyane muri Komini ya Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Kaniki yavuze ko Amerika ari igihugu kizwiho kubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu binyuze mu Itegeko Nshinga ryayo, kandi ko iryo tegeko rirwanya ubutegetsi bwose bwashaka kuburengaho.
Yasobanuye ko ayo mahame atareba abaturage ba Amerika gusa, ahubwo ko igihugu cyayo cyagiye kiyashingiraho no mu bibazo mpuzamahanga no mu ntambara zitandukanye cyagiye kigiramo uruhare.
Uyu muyobozi yavuze ko kubera amasezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu Ukuboza 2025, hari aho bisa n’aho yashyize imbere inyungu zayo aho kurengera uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Yagize ati: “Harageze ko Amerika yisubiraho ku ruhande yafashe mu ntambara yo muri RDC, ikongera gushingira ku ndangagaciro ziyiranga nk’igihugu.”
Kaniki yagaragaje ko kimwe mu bituma Amerika iba igihugu cyihariye ku Isi ari uburyo yagiye ishyira imbere kurengera abantu bari mu kaga, bityo ko ikwiye kongera kureba ikibazo cyo mu burasirazuba bwa RDC mu buryo bwimbitse.
Ku wa 20 Mata 2026, Abanyamulenge baba muri Amerika bakoze imyigaragambyo i Washington D.C., basaba umuryango mpuzamahanga kutongera guceceka mu gihe bavuga ko bene wabo bakomeje kwicirwa mu ngo zabo no mu nkambi bahungiyemo.
Iyo myigaragambyo yabaye nyuma y’igihe kinini imiryango iharanira uburenganzira bwabo irimo MPA (Mahoro Peace Foundation) na MRDP-Twirwaneho ikomeje gusaba ubutabazi no gukangurira amahanga kugira ngo agira icyo akora.
