Urwego rushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rwatangaje ko kuri uyu wa Mbere rutangije umutwe wihariye w’ingabo uzajya urinda ibirombe by’amabuye y’agaciro, kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko ndetse no gukurikirana neza umusaruro ubivamo.
Rafael Kabengele uyobora ikigo gishinzwe mine muri RDC yavuze ko uwo mutwe mushya ari umwe mu mishinga ya Perezida Félix Tshisekedi, ugamije kuvugurura uru rwego no guhangana n’imicungire mibi y’umutungo kamere w’iki gihugu.
Mu cyiciro cya mbere, uwo mutwe uzaba ugizwe n’abantu bari hagati ya 2,500 na 3,000, biteganyijwe ko bazatangira akazi mu Ukuboza 2026 nyuma yo guhabwa amahugurwa yihariye.
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ni kimwe mu bihugu bikize cyane ku mutungo kamere muri Afurika no ku Isi, ariko imyaka myinshi ishize yaranzwe n’ibibazo byo kutabyaza umusaruro uwo mutungo ku nyungu z’abaturage.
Kugeza mu mwaka wa 2028, biteganyijwe ko abantu 20,000 bazaba bamaze koherezwa muri uwo mutwe, bakazacunga ibirombe 22 biri hirya no hino mu gihugu.
Bimwe muri ibyo birombe harimo n’ibiherereye mu Rubaya, kimwe mu birombe binini ku Isi bikurwamo coltan, ariko kuri ubu bikaba biri mu gace kagenzurwa n’umutwe wa AFC/M23.
Uyu mutwe mushya wiswe Mining Guard, washowemo miliyoni 100 z’Amadolari ya Amerika, ukaba uzasimbura abasirikare basanzwe bacungaga ibirombe. Watewe inkunga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.
Abazawugize bazajya bagenzura ibikorwa by’ubucukuzi, uburyo amabuye atwarwa ndetse banakurikirane inzira anyuramo kugeza ageze hanze y’igihugu.
Nubwo RDC ibarirwa umutungo wa mine ufite agaciro ka tiriyari 25 z’Amadolari utarakorwaho, abaturage benshi bayo bakomeje kubaho mu bukene bukabije, mu gihe uburasirazuba bw’iki gihugu bukomeje kuba indiri y’intambara n’umutekano muke.
