Mu gihe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikomeje guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano, ubukungu n’imiyoborere, bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kinshasa bahurije hamwe kunenga Perezida Félix Tshisekedi, basaba impinduka zishingiye ku nyungu rusange z’igihugu.
Mu magambo akomeye yatangajwe na Denis Sesanga, umwe mu banyapolitiki bakomeye batavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko Congo ikwiye kurindwa no kuyoborwa ishyira imbere abaturage bayo.
Yagize ati: “Congo si iyo kugurishwa cyangwa guhindurwa ubwiherero bw’isi. Nimureke iyi politiki, Bwana Perezida Tshisekedi. Nimugarukire ku ndahiro mwakoze, muyoborwe n’inyungu rusange gusa, mushyire imbaraga zanyu zose mu kurinda ubwigenge bw’igihugu.”
Aya magambo agaragaza uburakari n’impungenge bikomeje kwiyongera mu batavuga rumwe n’ubutegetsi, bashinja ubuyobozi bwa Tshisekedi kudaha agaciro inyungu z’igihugu, ahubwo bukagira ibyemezo bifatwa bitafitiye abaturage akamaro.
Mu minsi ishize, amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi yakomeje kwiyongera, aho bamwe muri bo batangiye kugaragaza ubushake bwo gushyira hamwe bagamije guhangana n’ubutegetsi buriho.
Ibi bibaye mu gihe igihugu gikomeje guhura n’ibibazo bikomeye by’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, aho imirwano ikomeje hagati y’ingabo za leta FARDC n’ihuriro AFC/M23.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ikibazo cy’umutekano gikomeje kudindira kubera imiyoborere idahwitse, ndetse bagashinja ubutegetsi kutagira umurongo uhamye mu gukemura ibibazo byugarije igihugu.
Denis Sesanga n’abandi banyapolitiki bari kumwe na we bavuga ko hari impungenge ku busugire bw’igihugu, bashimangira ko hari ibikorwa bimwe byaba bikozwe mu buryo budasobanutse bishobora gushyira Congo mu kaga.
Nubwo ubutegetsi bwa Kinshasa bwakomeje guhakana ibyo birego, bukavuga ko buri gukora ibishoboka byose mu kurinda inyungu z’igihugu no kugarura amahoro, abatavuga rumwe na bwo bakomeje gusaba ibisobanuro birambuye ndetse n’impinduka mu miyoborere.
Kugeza ubu, Congo iri mu bihe bikomeye bya politiki, aho ubutegetsi n’abatavuga rumwe na bwo bakomeje guterana amagambo. Hari abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora kuvamo ihuriro rikomeye ry’abatavuga rumwe n’ubutegetsi ryahangana na Tshisekedi mu matora ataha.
