Amakuru mashya akomeje gucicikana mu karere k’Ibiyaga Bigari aravuga ko u Burundi bwamaze kwakira drone zibarirwa muri 5000 hamwe n’ibindi bikoresho bya gisirikare, ibintu bikomeje kuzamura impaka n’impungenge ku mutekano w’akarere, cyane cyane mu gihe hari ibivugwa ku migambi ya gisirikare ishobora kugira ingaruka ku mubano w’ibihugu.
Aya makuru aje yiyongera ku yandi amaze iminsi avugwa, agaragaza ko hari ibikorwa byo kongera ubushobozi bwa gisirikare mu buryo budasanzweIbi bibaye mu gihe Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, aherutse gutangaza ko amakuru yavugaga ko igihugu cye giha u Burundi intwaro agamije kugaba igitero ku Rwanda ari ibinyoma.Mu butumwa bwe, yagize ati: “Ibi birego ni ibinyoma kandi nta shingiro bifite na rito. Nta na rimwe habayeho kohereza intwaro zivuye mu Bubiligi zijya mu Burundi.”
Yakomeje agaragaza ko ayo makuru ashobora kuba agamije “kwenyegeza umwuka mubi” no “kubangamira imbaraga ziri gushyirwa mu biganiro no gushaka amahoro.”Nubwo u Bubiligi bwabihakanye bwivuye inyuma, amakuru atandukanye akomeza kuvuga ku mugambi mugari uvugwamo ubufatanye bw’ibihugu byinshi.
Haravugwa ko i Brussels haba harasabye ubuyobozi bw’i Gitega ubufatanye mu mugambi wo guhindura ubuyobozi bw’u Rwanda, ibintu bivugwa ko byemejwe n’ubutegetsi bwa Perezida Évariste Ndayishimiye.Amakuru amwe avuga ko kugira ngo uwo mugambi uzagerweho, u Burundi bwifuje ubufasha bw’intwaro zigezweho n’ubwirinzi bw’ikirere (air defense), ndetse hakaba haranavuzwe ko hari izindi drone zigeze ku bihumbi bitanu ndetse n’imbunda ziremereye zatanzwe mbere.
Uretse ibyo, hari amakuru avuga ko u Burundi bwamaze gutegura ingabo zigera ku bihumbi 50 zishobora kwifashishwa muri uwo mugambi, mu gihe n’ibindi bihugu birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Tanzania, Angola na South Africa bivugwamo kuba bishobora kugira uruhare muri uwo mugambi uvugwa.
Ku ruhande rwa Congo Kinshasa, amakuru avuga ko Perezida Félix Tshisekedi ashobora kuba ateganya kwisubiza imijyi ya Goma na Bukavu imaze igihe igenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, kugira ngo izifashishwe muri gahunda za gisirikare zishobora gukurikiraho.Hari kandi n’andi makuru agaragaza ko Ambasaderi w’u Burundi mu Bubiligi, Thérence Ntahiraja, yaba ari gukusanya abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda baba mu Bubiligi kugira ngo na bo bazifashishwe muri uwo mugambi.
