CNDD-FDD yongeye kugirira icyizere Ndayishimiye, yemejwe kuzahagararira Ishyaka mu Matora ya 2027

 

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yamaze kwemezwa n’abarwanashyaka b’ishyaka CNDD-FDD nk’umukandida uzarihagararira mu matora ateganyijwe mu mwaka wa 2027.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ikomeye yahuje abayoboke n’abayobozi b’iryo shyaka, yabereye mu Ntara ya Gitega, muri Grand Séminaire Saint Jean Paul II i Songa.

Iyi nama ibaye nyuma y’iminsi itatu y’amasengesho mpuzamahanga yo gushimira Imana, yari yahuje abantu batandukanye basengera igihugu n’ubuyobozi bwacyo.

Kwemeza Ndayishimiye hakiri kare bifatwa nk’ikimenyetso cy’uko CNDD-FDD ikomeje kumugirira icyizere no kumubonamo umuntu ushobora gukomeza kuyobora igihugu no guharanira inyungu z’ishyaka mu matora ari imbere.

Abasesenguzi bamwe bavuga ko iki cyemezo gishobora gutuma ibikorwa byo kwiyamamaza no gutegura amatora bitangira kare, mu gihe andi mashyaka na yo ategerejweho gutangaza abazayahagararira.