Agace ka Minembwe kongeye kugaragaramo umutekano muke nyuma y’ibitero bikomeye byagabwe ku bice bya Gakenke n’utundi duce tuhegereye, hifashishijwe drones n’izindi ntwaro ziremereye.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mata 2026, hagati ya saa tatu n’iminota 15 za mu gitondo na saa sita z’amanywa,bivugwa ko byakozwe n’ ingabo z’ihuriro rishyigikiye ubutegetsi bwa Kinshasa(FARDC) zagabye ibyo bitero mu bice bituwe cyane n’abaturage, nk’uko byatangajwe na AFC/M23 mu itangazo ryayo.
Uyu mutwe wavuze ko muri ibyo bitero hakoreshejwe drones zo mu bwoko bwa kamikaze, izizwi nka KT-6 ndetse n’imbunda ziremereye, ibintu wavuze ko byashyize abaturage mu kaga gakomeye.
AFC/M23 yavuze ko gukoresha izo ntwaro mu bice bituwemo n’abaturage ari uburyo bwo kubiba ubwoba no gukomeza guhungabanya umutekano w’abasivile.
Uyu mutwe kandi watangaje ko kuva ku wa 17 Mata 2026, ubwo i Montreux hasinywaga itangazo rihuriweho hagati yawo n’ubutegetsi bwa Kinshasa, aho ibintu byari byitezweho kugana ku ituze, ahubwo umutekano wakomeje kuzamba.
AFC/M23 ishinja ubutegetsi bwa Kinshasa gukomeza ibikorwa bya gisirikare, ivuga ko bishyira mu kaga imbaraga zose ziri gushyirwa mu gushakira umuti wa politiki ikibazo kimaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ibi bibaye mu gihe abaturage bo muri Minembwe bakomeje gutabariza amahanga, bavuga ko imibereho yabo ikomeje kuzamba bitewe n’intambara n’ibitero byibasira aho batuye.
