Ibyari ibirori bikomeye i Washington byahinditse amarira n’agahinda kuko ibyabaye biteye ubwoba bamwe ku byakira byabagoye

 

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu rishyira kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026, ibirori bikomeye bizwi nka White House Correspondents’ Dinner byabereye muri hoteli ya Washington Hilton byasojwe mu kavuyo nyuma y’ikorwa ry’amasasu ryateje ubwoba bukomeye mu bari babitabiriye.

Ibi birori byari byitabiriwe n’abayobozi bakuru bo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, barimo Perezida Donald Trump, abanyapolitiki, abanyamakuru n’ibindi byamamare bitandukanye.

Amakuru avuga ko habaye akajagari gakomeye ubwo humvikanaga urusaku rw’amasasu hafi y’aho abashyitsi bari bicaye, bituma benshi bahita biruka abandi baryama hasi bashaka uko barokora ubuzima bwabo.

Abashinzwe umutekano bo mu rwego rwa Secret Service bahise bihutira gukura Perezida Trump n’abandi bayobozi bakuru mu cyumba cyaberagamo ibirori, bajyanwa ahari umutekano.

Amakuru yatangajwe n’inzego z’umutekano agaragaza ko Perezida Trump nta kibazo yagize, ndetse n’abandi bayobozi bari aho bose bakaba barokotse icyo gitero.

Ukekwaho kugaba iki gitero ni umugabo witwa Cole Tomas Allen w’imyaka 31 y’amavuko, ukomoka muri Leta ya California, wahise atabwa muri yombi ubwo yari amaze gukora ayo amahano.

Bivugwa ko yari yitwaje intwaro zitandukanye zirimo imbunda yo mu bwoko bwa shotgun, imbunda nto ya handgun n’ibindi bikoresho.

Amakuru y’ibanze agaragaza ko yagerageje kwinjira mu gice kirinzwe cyane anyuze ku muryango w’umutekano mbere yo gutangira kurasa.

Abari aho batangaje ko uwo mugabo yirutse anyuze mu byuma bisuzuma intwaro, agerageza kwegera aho ibirori byaberaga.

Mu gihe yageragezaga kwinjira imbere, yarashe ku bashinzwe umutekano, aho umwe mu bagize urwego rwa Secret Service yarashwe ariko agakingirwa n’umwenda urinda amasasu yari yambaye.

Abashyitsi benshi barimo abanyamakuru n’abayobozi bahise baryama hasi mu rwego rwo kwirindira umutekano.

Cole Tomas Allen yafashwe ari muzima nyuma yo kuburizwamo umugambi we mbere yo kugera ku ntego.

Kuri ubu ategerejwe kugezwa imbere y’urukiko, aho yamaze kuregwa ibyaha birimo gukoresha imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko no kugaba igitero ku mupolisi.

Abashinzwe iperereza batangaje ko hari n’ibindi byaha bishobora kongerwa kuri dosiye ye.

Kugeza ubu, impamvu nyakuri yateye uyu mugabo gukora iki gitero ntiratangazwa.

Inzego z’umutekano zatangaje ko ibimenyetso by’ibanze bigaragaza ko yaba yarakoze wenyine icyo gikorwa giteye ubwoba, nubwo iperereza rikomeje ngo hamenyekane niba nta bandi bafatanyije.

Nyuma y’ibi byabaye, ibirori byahise bihagarikwa, mu gihe biteganyijwe ko bishobora gusubukurwa mu minsi iri imbere.

Umutekano wakajijwe cyane hirya no hino mu gihugu, cyane cyane ahabera ibirori bikomeye bihuriramo abantu benshi.

Inzego z’ubutabera zikomeje gukusanya ibimenyetso kugira ngo hamenyekane neza icyihishe inyuma y’iki gitero.

Iki gitero cyongeye kugaragaza ko n’ahantu hafite umutekano uhanitse hashobora guterwa n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Nubwo cyateye ubwoba bukomeye, igikorwa cyihuse cy’inzego z’umutekano cyatumye nta muntu uhitanwa na cyo, ndetse n’uwagerageje kugikora arafatwa.