Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, unayoboye muri iki gihe Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yatangaje ko mu gihe haboneka impamvu ibimusaba, ashobora kugirira urugendo i Kigali mu Rwanda.
Ibi yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana n’umuyoboro wa YouTube wa Yaga Burundi, mu gihe umubano hagati y’u Burundi n’u Rwanda umaze imyaka irenga ibiri urimo agatotsi.
Ibyo kutumvikana hagati y’ibihugu byombi byagize ingaruka ku migenderanire, aho u Burundi bwanageze ku cyemezo cyo gufunga imipaka yabwo yo ku butaka ihuza n’u Rwanda.
Perezida Ndayishimiye amaze igihe ashinja u Rwanda kuba ruri inyuma y’umutwe wa RED-Tabara, awushinja gushaka guhungabanya umutekano w’u Burundi. U Rwanda na rwo rwagiye ruhakana ibyo birego, ruvuga ko nta shingiro bifite.
Ubwo yabazwaga niba hari igihe abantu bashobora kuzamubona i Kigali, Ndayishimiye yavuze ko nk’umuyobozi wa AU, habayeho igikorwa gisaba ko ahagararira Afurika, nta kibazo cyamubuza kujyayo.
Yagize ati: “Habayeho ikintu bavuga bati ‘uhagarariye Afurika ni we uzagenda’, nta ngorane.”
Yakomeje agaragaza ko ibibazo biri hagati y’u Burundi n’u Rwanda bitagomba gufatwa nk’ibibazo bya Afurika yose, kuko impande zombi zikomeza guhura mu nama zitandukanye zo mu karere, iza Afurika ndetse n’izo ku rwego mpuzamahanga.
Ati: “U Rwanda ntiduhurira mu nama? Zaba iz’akarere, iza Afurika ndetse n’izo ku Isi? Iyo bibaye ngombwa ko dushyigikira umukandida twese ntitumushyigikira?”
Perezida Ndayishimiye yavuze kandi ko nta rwango rukwiye kuba hagati y’Abarundi n’Abanyarwanda, kuko abaturage b’ibihugu byombi bakomeje kubana no gusabana nubwo hari ibibazo bya politiki hagati y’inzego zibiyobora.
Yagize ati: “Abanyarwanda n’Abarundi ntabwo bangana. Hariho abantu baba bafite Politiki idahuza n’iy’ikindi gihugu.”
Nubwo yavuze ko kujya i Kigali bishoboka mu gihe bikenewe, yongeye gushimangira ko u Burundi budateganya gufungura imipaka yo ku butaka ibuhuza n’u Rwanda, ashinja Kigali gukomeza guha inzira abagizi ba nabi bashaka guhungabanya umutekano w’u Burundi.
