Minembwe: Twirwaneho yasubije inyuma ingabo z’u Burundi na FARDC, imirwano yongera gukaza umurego

 

Amakuru mashya aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge, mu karere ka Minembwe ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aravuga ko imirwano yongeye gukaza umurego hagati y’umutwe wa MRDP-Twirwaneho n’ihuriro ry’ingabo zirimo iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi, ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo Wazalendo na FDLR.

Nk’uko amakuru ava muri ako gace abivuga, iri huriro ry’ingabo ryagabye igitero mu bice bya Kalingi, hafi y’isoko rizwi nka Gatatu, mu gace ka Bidegu. Ni agace kavugwamo guturwa cyane n’Abanyamulenge, kandi kamaze igihe karimo umutekano muke.

Mu gusubiza icyo gitero, MRDP-Twirwaneho yahise itabara iturutse mu gace ka Kalingi, hafi ya kwa Reverend Mugenza Gatabana. Amakuru avuga ko habaye imirwano ikomeye, aho uyu mutwe wahanganye n’izo ngabo zifatanyije ku ruhande rwa Leta ya Kinshasa, ukazisubiza inyuma ku rugamba.

Ubuhamya bw’umwe mu baturage wavuganye n’itangazamakuru ryo muri ako gace, buvuga ko ingabo z’u Burundi, iza FARDC hamwe na Wazalendo na FDLR zasubijwe inyuma nyuma y’imirwano ikomeye.

Yagize ati:“Ingabo z’u Burundi, iza FARDC hamwe na Wazalendo na FDLR zatsinzwe bikomeye, zirirukanwa zambutswa uruzi rwa Rwiko zerekeza mu gace ka Bicumbi.”

Iyi mirwano ikomeje kugaragaza uburemere bw’ikibazo cy’umutekano muke mu Minembwe no mu bice biyikikije, aho FARDC, ingabo z’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro bakorana bakomeje kugaba ibitero mu mihana ituwe n’Abanyamulenge.

Kugeza ubu, uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba isibaniro ry’intambara hagati y’ingabo za Leta n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye, harimo na MRDP-Twirwaneho. Minembwe ni hamwe mu hantu hakunze kuvugwamo amakimbirane ashingiye ku bibazo by’ubutaka, ubwoko n’umutekano.

Nubwo ibiganiro by’amahoro bikomeje ku rwego mpuzamahanga, cyane cyane ibigamije guhagarika imirwano mu burasirazuba bwa Congo, ibikorwa bya gisirikare byo ku butaka bikomeje kwiyongera. Ibi bikomeje gushyira abaturage mu kaga, harimo kwimurwa, kubura umutekano ndetse no kubura ibyangombwa by’ibanze.

Ibyabereye mu Minembwe byongeye kwerekana ko ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC kigikeneye igisubizo kirambye gishingiye ku biganiro bya politiki n’ubwumvikane, aho gukomeza inzira y’intambara ikomeje guteza abaturage ingaruka zikomeye.