Bunia: Abari barashimuswe batorotse mu mirwano, bagaruwe mu miryango mu byishimo byinshi

 

Mu mujyi wa Bunia, mu ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abantu bane bari barafashwe bugwate n’inyeshyamba barekuwe nyuma yo kubasha gutoroka mu gihe hari imirwano ikaze hagati y’imitwe yitwaje intwaro n’ingabo za Leta.

Abo barokotse barimo umupolisi, umugore n’umwana we, ndetse n’umusore umwe. Ku wa Gatandatu tariki ya 11 Mata, ni bwo bashyikirijwe abayobozi b’imiryango yabo n’inzego z’umutekano n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri RDC, MONUSCO.

Amakuru ava muri ako gace avuga ko abo bantu bashimuswe nijoro n’inyeshyamba zo mu mutwe wa Convention pour la révolution populaire (CRP), maze bajyanwa mu birindiro byazo biri ahitwa Bule na Liri. Mu gihe bari bafungiweyo, bavuga ko bahohotewe bikomeye.

Aba barokotse kandi batangaje ko bamwe mu babashimuse ari abantu basanzwe bazwi nk’abaturage bo muri ako gace, nyuma baza kujya muri uwo mutwe witwaje intwaro.

Bashoboye kubona inzira yo gutoroka nyuma y’ibikorwa bya gisirikare byakozwe n’ingabo za Leta ya RDC, FARDC, mu gace ka Walendu Pitsi. Mu gihe imirwano yari ikomeje, habonetse icyuho cyabahaye amahirwe yo guhunga aho bari bafungiwe, berekeza mu duce dufite umutekano.

Nyuma yo kumenyekana ko batorotse, abaturage bahise batabaza, maze MONUSCO irabatabara, ibaha ubutabazi bw’ibanze mbere yo kubashyikiriza inzego zibishinzwe mu ntara ya Ituri.

Kugaruka kw’aba bantu bane kwakiriwe n’ibyishimo byinshi mu miryango yabo no mu baturage, bashimira kuba bongeye kubona ababo nyuma y’igihe bari mu maboko y’abashimusi.

Abayobozi bo muri ako karere bongeye gusaba abaturage gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano, kugira ngo abandi bagishimuswe barekurwe ndetse n’amahoro arambye agaruke muri ako gace.

Aba barokotse bakomeje kwitabwaho, bahabwa ubuvuzi n’ubujyanama kugira ngo bakire ibikomere byo ku mubiri no mu mutwe mbere yo gusubira mu buzima busanzwe.

Kugeza ubu, uburasirazuba bwa RDC bukomeje kuba indiri y’imitwe yitwaje intwaro irenga 120, ikorera cyane mu ntara za Ituri, Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo, ibintu bikomeje guteza umutekano muke n’ihungabana rikomeye ku baturage.