Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye ku mugaragaro igikorwa cyo guhiga abarwanyi ba FDLR bakiri ku butaka bw’icyo gihugu, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Washington agamije kugarura umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Ibi byatangajwe kuri iki Cyumweru na Lt. Gen. Jacques Ychaligonza, wageze ku kibuga cy’indege cya Bangboka mbere yo kwerekeza muri Camp Général Bauma i Kisangani, aho yatangirije ku mugaragaro iki gikorwa, anatanga ubutumwa ku basirikare bari bahari.
Ychaligonza yasabye abarwanyi ba FDLR gushyira intwaro hasi bagahitamo kwitanga aho gukomeza imirwano, ashimangira ko abazabyemera bazimurirwa ahabugenewe i Kisangani.
Ubuyobozi bwa FARDC buvuga ko icyiciro cya mbere cyo gushishikariza aba barwanyi kwitanga cyatangiye gutanga umusaruro.
Icyakora, ibi bikorwa bitangiye mu gihe ku rundi ruhande imirwano ikomeje gufata indi ntera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, cyane cyane muri teritwari ya Masisi, aho ihuriro AFC/M23 rihanganye n’ingabo za FARDC zifatanyije na Wazalendo ndetse na FDLR.
Mu gace ka Osso Banyungu, imirwano ikaze yadutse mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru ahagana saa moya, aho amakuru ava mu baturage avuga ko AFC/M23 yagabweho ibitero mu duce twa Kazinga na Ngululu twari tumaze iminsi turi mu maboko yayo.
Urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje rwumvikanye igihe kinini, ibintu byateje ubwoba bukomeye mu baturage bo muri ako gace ndetse no mu bice bihana imbibi na Walikale, benshi batangira guhunga ingo zabo.
Igitangaje ni uko, nubwo FARDC yatangaje gahunda yo guhiga FDLR, iyi mitwe igikomeje kugaragara ku rugamba iri kumwe na FARDC na Wazalendo mu guhangana na AFC/M23, ibintu bituma hibazwa uko iyi gahunda izashyirwa mu bikorwa mu buryo bwuzuye.
Abaturage bo mu bice byugarijwe n’iyi mirwano bakomeje guhura n’ingaruka zikomeye zirimo guhunga, kubura ubuhungiro no kubaho mu bwoba n’ihungabana rikomeje kwiyongera.
Akarere ka Masisi kamaze igihe karangwa n’umutekano muke ushingiye ku makimbirane y’ubutaka, umutungo kamere n’amoko, ibintu byatumye imitwe yitwaje intwaro ikomeza kwiyongera.
Mu gihe ibikorwa byo guhiga FDLR bitangiye, abasesenguzi bagaragaza ko hakenewe ingamba zihuriweho zirimo ibiganiro bya politiki, kuko intambara ikomeje ishobora kurushaho kuzahaza abaturage b’Uburasirazuba bwa Congo, basanzwe ari bo bahura n’ingaruka zayo kurusha abandi.
