Huye: Abarenga 400 bakuwe mu buzima bubi bigishwa imyuga ibafasha kwigobotora ubukene

 

Mu Karere ka Huye, gahunda yo guteza imbere imyuga n’ubumenyingiro ikomeje guhindura ubuzima bw’urubyiruko rwari rwarasigaye inyuma mu iterambere, aho abarenga 400 bamaze gufashwa bakava mu buzima bubi bigishwa imyuga ibafasha kwigobotora ubukene.

Aba banyeshuri baherewe ubumenyi mu ishuri ryigisha imyuga n’ubumenyingiro rya Ecole Technique Polyvalente (ETP) i Karama, riherereye mu Murenge wa Ruhashya mu Karere ka Huye, aho bahawe ubumenyi butandukanye bugamije kubongerera ubushobozi bwo kwihangira imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo.

Bamwe muri abo banyeshuri bavuga ko ubumenyi bahawe bwabafashije kubona icyerekezo gishya cy’ ubuzima. Mukandayishimiye Janvier, wize ubudozi, avuga ko ubu abasha kwitunga no gutunga umuryango we.Ati: “Kwiga ubudozi byampaye ubuzima bushya. Ubu ndakora nkinjiza amafaranga, nkabasha gufasha umuryango wanjye. Ndashishikariza urubyiruko kugana imyuga kuko ari yo soko y’akazi.

Habineza Josue nawe wize ibijyanye n’ubutekinisiye n’ikoranabuhanga avuga ko mbere yari mu buzima bugoye, ariko ubu abasha kubona akazi no kwinjiza amafaranga. Ati: “Nari mbayeho mu buzima bugoye, ariko imyuga yampinduriye ubuzima. Ubu ndakora nkiteza imbere.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko iki gikorwa kigamije guhangana n’ibibazo byugarije urubyiruko birimo ubuzererezi, guta ishuri no kwishora mu ngeso mbi. Mu bihe bitandukanye, hagaragaye abana benshi b’inzererezi, bamwe bataye ishuri bakisanga mu bikorwa byangiza ubuzima burimo ubujura, ubusambanyi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge.

Mu rwego rwo gukemura iki kibazo, ubuyobozi bw’akarere bufatanyije n’ Umuryango ADPE bumaze gufasha abarenga 463 bigishwa imyuga ibafasha kwigobotora ubukene no kongera icyizere cy’ejo hazaza.

Kankesha Annonciatha, Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko aba bahawe ubumenyi bagomba kurangwa n’ubunyamwuga n’indangagaciro ziboneye kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo no kwiteza imbere.

Ati”Aba banyeshuri bagomba gukoresha ubumenyi bahawe neza, bakarangwa n’ubunyamwuga n’indangagaciro ziboneye, kugira ngo babashe kwihangira imirimo no guhangana ku isoko ry’umurimo.”

Umuyobozi w’Umuryango ADPE ,washinze ishuri rya ETP, Niyibizi Emmanuel,avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro ugaragara, aho abarangije neza bahawe impamyabushobozi ndetse n’ibihembo, bibatera imbaraga zo gukomeza gukora neza no kwiteza imbere. Ati” Iyi gahunda igaragaza umusaruro ugaragara, kuko abarangije neza bahawe impamyabushobozi ndetse n’ibihembo, bibatera imbaraga zo gukomeza kwiteza imbere.”

Uyu muryango uvuga ko kuva mu 2022 wafatanyije n’Akarere ka Huye mu gutanga amahugurwa y’igihe gito agamije gufasha abaturage, cyane cyane urubyiruko, kwihangira imirimo.

Muri rusange, iyi gahunda igaragaza ko imyuga n’ubumenyingiro bikomeje kuba igisubizo ku rubyiruko, binyuze mu kurufasha kuva mu bukene, kwihangira imirimo no kubaka ejo hazaza heza. Abasoje aya mahugurwa bashishikarijwe gukomeza kwiteza imbere no gukoresha ubumenyi bahawe mu kwihangira imirimo yabateza imbere.

 

Abasoje imyuga bashishikarijwe kwiteza imbere no kwihangira imirimo

 

Umuyobozi w’Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,avuga ko aba bahawe ubumenyi bagomba kurangwa n’ubunyamwuga n’indangagaciro ziboneye ku isoko ry’ umurimo.
Umuyobozi w’Umuryango ADPE ,washinze ishuri rya ETP,Niyibizi Emmanuel,avuga ko iyi gahunda yatanze umusaruro mu rubyiruko.

 

Abahawe ubu bumenyi ibyishimo byari byose bavuga ko bagiye gutangira kwiteza imbere.

NSHIMIYIMANA FRANCOIS I HUYE