Leta Zunze Ubumwe za Amerika yongeye kugaragaza ko kugarura amahoro arambye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bisaba inzira ndende, ubwitonzi n’ubufatanye busesuye bw’impande zose zirebwa n’iki kibazo.
Ibi byagarutsweho n’umujyanama wa Donald Trump ku bibazo bya Afurika, Massad Boulos, ubwo yavugiraga mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku isi, hanatangwa raporo y’ubuyobozi bwa MONUSCO.
Boulos yavuze ko intambara imaze imyaka myinshi mu burasirazuba bwa RDC ifite imizi yimbitse ku buryo idashobora gukemurwa vuba, ashimangira ko hakenewe “kwitonda, kwirinda ibyihuse no gukorana hagati y’ibihugu n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga.” Yongeyeho ko ibiganiro byimbitse no kubaka icyizere ari byo bizatanga ibisubizo birambye.
Yagaragaje ko nubwo hari intambwe zimwe na zimwe zatewe mu rwego rwa dipolomasi, imirwano igikomeje igaragaza icyuho gikomeye hagati y’ibyemeranyijweho n’ishyirwa mu bikorwa ryabyo, bigatuma amahoro arambye akomeza kuba kure.
Mu zindi mbaraga ziri gushyirwa mu bikorwa harimo ibiganiro biri kubera i Doha muri Qatar hagati ya Leta ya RDC n’umutwe wa M23, umaze imyaka irenga icumi ufitanye amakimbirane n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Hari kandi n’ubuhuza buyobowe na João Lourenço na Faure Gnassingbé mu izina ry’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, aho hahurira impande zitandukanye zirimo imitwe yitwaje intwaro n’abahuza mu bya dipolomasi.
Boulos yavuze ko izi gahunda zose zuzuzanya kandi ari ingenzi mu gushaka igisubizo kirambye, ashimangira ko Amerika izakomeza gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ryazo.
Mu byo yagarutseho nk’ingenzi, yasabye ko hakomeza gushyirwa imbaraga mu kubahiriza ubusugire n’ubwigenge bwa RDC, ndetse anashimangira ko imitwe yitwaje intwaro igomba kurandurwa burundu kugira ngo amahoro aboneke.
Yavuze ko by’umwihariko umutwe wa FDLR ugomba gukumirwa no kurandurwa, kuko ukomeje kugira uruhare mu guhungabanya umutekano mu karere.
Yongeyeho ko izi ngamba ari zo zifatika zishobora gutuma haboneka amahoro arambye, zigafasha no kugabanya impungenge z’umutekano muke umaze igihe mu burasirazuba bwa RDC.
Mu gusoza, yagaragaje ko kugarura ubutegetsi busesuye bwa Leta mu ntara za Kivu ari ingenzi cyane, cyane cyane mu gihe umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushimangira imiyoborere mu duce ugenzura.
Yashimangiye ko abaturage ba Congo bakwiye guhabwa ubuyobozi bwemewe n’amategeko, bubaha uburenganzira bwabo, bukabarindira umutekano ndetse bukabafasha kugera ku iterambere rirambye.
Muri rusange, ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bwa RDC biracyari uruhurirane rw’amateka maremare, inyungu z’ibihugu n’imitwe yitwaje intwaro. Nubwo hari ibiganiro byinshi biri gukorwa, amahoro arambye azasaba ubushake bwa politiki, kubahana hagati y’ibihugu no gushyira imbere inyungu z’abaturage kurusha izindi nyungu zose.
