Leta Zunze Ubumwe za Amerika zongeye kugaragaza uburakari ku mutwe wa M23, zisaba ko uhita uva mu mijyi ya Goma na Bukavu uherutse kwigarurira, mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje gufata indi ntera.
Amakuru agaragaza ko M23 yafashe imijyi ikomeye irimo Goma na Bukavu kuva mu ntangiriro za 2025, ibintu byahinduye cyane isura y’umutekano muri aka karere.
Nyuma yo gufata ibi bice bikomeye, ubuyobozi bwa M23 bwatangaje ko bwashyizeho uburyo bwo gucunga umutekano n’imibereho y’abaturage, buvuga ko ubu “abaturage babayeho neza kurushaho” ugereranyije n’ibihe byari byaranzwe n’imirwano n’umutekano mucye.
Amerika, iri mu bihugu bikomeje gushyira igitutu gikomeye kuri iki kibazo, yasabye ko M23 iva muri ibi bice bidatinze, igasubiza ubuyobozi mu maboko ya Leta ya Congo, ndetse hagasubukurwa ibiganiro by’amahoro.
Iki kibazo kandi cyamaze kugera ku rwego rw’Isi, aho cyashyizwe ku murongo w’ibigomba kwigwaho n’Inama y’Umuryango w’Abibumbye (Loni), hagamijwe gushaka umuti urambye ku mutekano mucye umaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Raporo zitandukanye zigaragaza ko imirwano ikomeje gukaza umurego mu bindi bice, aho hifashishwa intwaro ziremereye ndetse n’ikoranabuhanga rya drone, ibintu bikomeje gushyira ubuzima bw’abasivile mu kaga.
Nubwo ibiganiro by’amahoro byagiye biba inshuro nyinshi, ntibiratanga umusaruro ufatika, ibintu bituma amahanga akomeza kotsa igitutu impande zose kugira ngo habeho igisubizo kirambye.
Abasesenguzi mu bya politiki mpuzamahanga bavuga ko igitutu cya Amerika gishobora kugira ingaruka zikomeye, ariko bakibutsa ko amahoro arambye azagerwaho gusa binyuze mu biganiro no gushaka ibisubizo bihuriweho n’impande zose.
