“Hari Imana”_ Indirimbo nshya ya Rugamba Erneste yibutsa abantu urukundo rw’Imana( Video)

 

Umuramyi Rugamba Erneste, ukora umuziki wa Gospel ugamije guhumuriza abantu no guhesha Imana icyubahiro, yashyize hanze indirimbo nshya y’amashusho yise “Hari Imana”, irimo ubutumwa bukomeye bwo kwibutsa abantu urukundo rw’Imana itajya ibatererana.

Nubwo amaze igihe gito atangiye urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuko yawutangiye mu 2025, Rugamba Erneste amaze gukora indirimbo eshanu zirimo Inkomezi, Ndakwihaye, Amashimwe, Nabonye Umukunzi Mwiza, ndetse n’iyi nshya Hari Imana yasohotse mu masaha macye ashize.

Indirimbo “Hari Imana” yanditswe ishingiye ku Icyanditswe cyera cyo muri Yesaya 49:15–16, kigaragaza urukundo n’ubwitange bw’Imana ku bantu bayo, aho igira iti:“Mbese umugore yakwibagirwa umwana yonsa, ntababarire uwo yibyariye? Icyakora bo babasha kwibagirwa, ariko jye sinzakwibagirwa. Dore nguciye mu biganza byanjye nk’uca imanzi, kandi inkike zawe ziri imbere yanjye iteka.”

Rugamba Erneste, ukiri mu ntangiriro z’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, asanzwe ari umwubatsi. Akomoka mu Karere ka Nyamasheke, ariko kuri ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubwubatsi (Construction Engineering).

Nubwo umwanya munini awushyira mu masomo, avuga ko yafashe icyemezo cyo no guha umwanya munini impano ye yo kuririmba indirimbo ziramya kandi zihimbaza Imana.

Mu kiganiro yagiranye na Kglnews, Rugamba yavuze ko yinjiye mu muziki amaze kumva ko ari cyo gihe cyo gushyira mu bikorwa impano yari amaze igihe yiyumvamo ariko akayirengagiza kubera ubwoba.

Ati: “Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera, kandi numvaga Imana imvugisha kenshi ariko nkabitinya. Maze kugera muri Amerika numvise ko igihe kigeze cyo kuyikoresha.”

Yakomeje asobanura ko indirimbo ze nyinshi zishingiye ku buzima bwe bwite, ndetse ko ateganya kuzigira igitabo mu gihe kizaza.

Ati: “Mu by’ukuri, buri ndirimbo ni igice cy’igitabo cy’ubuzima bwanjye nise ‘Zaburi yanjye’, nacyo kizaza nyuma.”

Rugamba avuga ko intego ye mu muziki ari uguhumuriza abantu, kuba urugero rwiza no kugaragaza ko Imana ishobora gukura umuntu hasi ikamugeza kure, byose bigamije kuyihesha icyubahiro.

Ati: “Ibyo tunyuramo si uko Imana iba yaduretse, ahubwo ni inzira itunyuzamo kugira ngo tuzavuge ugukomera kwayo.”

Yongeraho ko gushima Imana bitagomba gushingira gusa ku bihe bikomeye umuntu yanyuzemo, ahubwo no ku buzima ubwe.

Ati: “Kuba uriho, uhumeka, kugera aho ugeze, ibyo ubwabyo ni impamvu ikomeye yo gushima Imana.”

Nubwo akiri mushya mu muziki, Rugamba Erneste avuga ko adafatira icyitegererezo ku bahanzi bazwi cyane, ahubwo akita ku bafite umwimerere, ubutumwa bwimbitse n’umurava mu murimo w’Imana.

Kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zirimo Inkomezi, Ndakwihaye, Amashimwe na Hari Imana, akaba ateganya gusohora Alubumu azitirira Inkomezi, avuga ko Imana yamubereye inkomezi mu buzima bwe, anifuza ko mu myaka iri imbere azaba amaze gukora alubumu nyinshi zitandukanye.

REBA HANO INDIRIMBO NSHYA YA RUGAMBA ERNESTE YISE “Hari Imana” yibutsa abantu urukundo rw’Imana