Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko ku wa Kane tariki ya 21 Gicurasi 2026, abarwanyi ba AFC/M23 bongeye kwisubiza uduce twa Kinigi na Kaniro muri Teritwari ya Masisi, nyuma y’imirwano ikomeye yabahanganishije na FARDC ifatanyije n’inyeshyamba za Wazalendo.
Nk’uko amakuru atangazwa n’imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’ibitangazamakuru bikorera muri Kivu abivuga, AFC/M23 yahagaritse igitero cyari cyagabwe n’uruhande rwa FARDC maze yongera kugenzura ahitwa Gasake, Kinigi na Kaniro, aho ingabo za Leta zari zimaze iminsi zivuga ko zafashe.
Iyi mirwano yamaze umunsi wose, aho impande zombi zakoresheje imbaraga nyinshi mu rwego rwo kugenzura ibice bifatwa nk’ingenzi muri ako gace ka Masisi, gakomeje kubamo intambara z’urudaca.
Ku rundi ruhande ariko, FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bigaruriye Katoyi centre hamwe n’imidugudu iyikikije irimo Luke na Kasenyi, ibintu bikomeje gutuma isura y’urugamba ihindagurika buri munsi.
Amakuru ava muri ako gace avuga ko abaturage benshi bongeye guhunga nyuma y’igihe gito bari batangiye gusubira mu ngo zabo, kubera ubwoba bw’amasasu n’imirwano ikomeje kwegera abaturage.
Abasesenguzi bavuga ko kuba AFC/M23 yongeye kwisubiza Kinigi na Kaniro bishobora gukomeza guhindura isura y’urugamba muri Masisi, cyane cyane mu bice bifatwa nk’iby’ingenzi mu kugenzura imihanda n’utundi duce twegereye Rubaya.
