Drone za AFC/M23 zasize FARDC iheruheru muri Minembwe

 

Ingabo za AFC/M23 zongeye kugaba igitero gikomeye ku ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abambari bayo mu bice bya Minembwe, aho zakoresheje drones mu buryo bwateje igihombo gikomeye ku ruhande bahanganye.

Ni ibitero byagabwe mu gace ka Mikenke, gaherereye muri Teritwari ya Mwenga, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ahakomeje kubera imirwano ikaze hagati y’impande zihanganye.

Amashusho akomeje gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bivugwa ko yafashwe n’abasirikare ba FARDC nyuma y’ibi bitero, agaragaza imirambo y’abasirikare benshi baryamye hasi nyuma yo kugabwaho ibitero by’indege zitagira abapilote zizwi nka drones.

Ayo mashusho kandi agaragaza inyubako zangiritse bikomeye ndetse n’ibice byashwanyagujwe n’izo drones, ibintu byerekana ubukana bw’ibitero byagabwe muri ako gace.

Mikenke, Gakenke, Kalingi n’utundi duce two muri Minembwe bimaze iminsi bihindutse indiri y’imirwano n’ibitero bya drones, cyane cyane hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa rigizwe na FARDC, Wazalendo, Ingabo z’u Burundi ndetse na FDLR.

Mu itangazo FARDC yasohoye nyuma y’ibi bitero, yamaganye ibikorwa bya drones yavuze ko bikorwa n’ihuriro yise “RDF/AFC-M23” mu bice bya Kivu y’Amajyepfo, ivuga ko bikomeje guhungabanya umutekano no gushyira abaturage mu kaga.

FARDC yavuze kandi ko igisirikare cya Congo gikomeje ibikorwa byo kugerageza kwisubiza ibice bigenzurwa na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo, nubwo imirwano ikomeje gufata indi ntera muri ako karere.