Uwari Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee, yatangaje ko ibyo yabonye muri Rayon Sports atari azi biri mu bizamufasha mu buzima busanzwe.Ku wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, muri Rayon Sports habayeihererekanyabubasha hagati y’ubuyobozi bushya bwahawe kuba buyoboye iyi kipe ndetse n’abari ku buyobozi bayobowe na Perezida Twagirayezu Thadee.
Ni ihererekanyabubasha ryarimo Murenzi Abdallah waragijwe Rayon Sports mu mezi atatu ari imbere ndetse kandi hari na Twagirayezu Thadee wari uyoboye Komite nyobozi ya Rayon Sports ndetse n’abandi bayobozi mu nzego zitandukanye.
Mu Kiganiro Twagirayezu Thadee yahaye abari aho, yatangaje ko ashimira abo bafatanyije kuyobora iyi kipe ndetse ashimira kandi abafana b’iyi kipe muri rusange bamubaye hafi kugira ngo intego ze muri iyi kipe zigerweho.Yagize ati ” Ndashimira abayobozi twafatanyije muri izi nshingano twari dufite. Ndashimira kandi abafana ndetse n’umuryango wa Rayon Sports muri rusange kuba waramfashije kugira ngo nuzuze inshingano nari mfite.”
Uyu muyobozi kandi yatangaje ko yizera ko ihererekanyabubasha ryabaye ariko intambwe ikomeye igana ku bisubizo bya Rayon Sports ariko kandi hari ubunararibonye avanye muri Rayon Sports mu byo yakoze, ndetse ko hari nibyo yabonye bizamufasha mu buzima busanzwe.Yagize ati ” Ndibaza ko ari umunsi mwiza tugiye gutera intambwe yo kugana ku bisubizo bya Rayon Sports, kuko twese nibwo bushake bwacu. Ku bwanjye, ni ubunararibonye bwiza nakuye muri Rayon Sports mu byo nakoze, mu byo nabonye no mu byo ntari nzi muri Rayon Sports bizamfasha no mu buzima busanzwe.”Yakomeje agira ati ” Ikindi kuri njyewe, ni Igipimo cyiza muri iyi myaka maze cyo kwirebaho ubwange, cy’ubwihangane, Kuzuza inshingano, gukora, nabwo ni ubundi bunararibonye nabonye mu buzima kugira ngo ibyo nzajyamo bindi nzamenye ngo bikorwa bite?”
Twagirayezu Thadee yifurije imirimo myiza ubu buyobozi bwahawe inshingano zo kuyobora Rayon Sports, ndetse yemeza ko bazabikora neza kuko atari bishya kuri bo
Yagize ati ” Komite igiyeho y’inzibacyuho, reka nyifurize imirimo myiza cyane ko n’ubundi bayisanzwemo. Ntabwo nshidikanya ko imirimo bagiyemo bazayikora neza, ntabwo nshidikanya ko aho twari tugeze bazafatiraho bagakomeza muri iki gihe cy’Amezi atatu. Mbifurije kuzagira imirimo myiza irimo umutuzo, Amahoro no gukomeza guteza imbere Rayon Sports.”
Ku itariki 25 Ukuboza 2025, nibwo Urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere hano mu Rwanda, RGB, rwakoranye inama na bamwe mu bayoboye Rayon Sports ndetse na Komite nyobozi zose z’iyi kipe hafatwa umwanzuro wo gusesa Komite zose hashyirwaho ubuyobozi bw’inzibacyuho buyobowe na Murenzi Abdallah.Ubu buyobozi bwahawe gukora mu gihe cya Amezi atatu gusa mu gihe hakirimo gutegurwa amategeko azagenga umuryango wa Rayon Sports mu gihe kirambye.
