Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Ugushingo 2025 mu karere ka Huye habereye irushanwa rya Huye Half Marathon ku nshuro yaryo ya gatatu irushanwa ryakinwe mu byiciro by’abagabo n’abagore, harimo abakinnyi bakinnye babigize umwuga ndetse n’abandi babikoze mu rwego rwa siporo busanzwe.
Ni igikorwa cyahurije hamwe abaturage bo mu turere dutandukanye bo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo abo mu karere ka Huye, Gisagara, Nyamagabe, ndetse n’abaturage baturutse mu mujyi wa Kigali. Uretse abaturage kandi iri rushanwa ryitabiriwe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye zirimo iza karere n’izo ku rwego rw’igihugu barimo Mayor w’Akarere ka Huye, Mayor wa Gisagara, abayobozi b’inzego z’umutekano mu Ntara y’Amajyepfo ndetse na Minisitiri w’Uburezi wari n’umuyobozi mukuru muri icyo gikorwa.
Abasiganwa ku rwego rw’itiriwe irushanwa Huye Half Marathon mu kiciro cy’abakobwa n’abasore basiganwe mu birometero 21, aho mu kiciro cy’abakobwa uwitwa Mutuyimana Berturde yabashije gutsinda ahabwa ishimwe ry’amafaranga ibihumbi 400,000 Frw.
Mu kiciro cy’abasore uwatsinze yabaye Ndayisenga Ipimake usanzwe ukinira ikipe ya Polisi y’u Rwanda, na we ahabwa ishimwe ry’amafaranga angana na 400,000 Frw.
Akanyamuneza kari kose kuri Ndayisenga Ipimake wabaye uwa mbere mu basore avuga ko byose kubigeraho abikesha imyitozo myinshi, kugira discipline ndetse no kumva inama za bamutoza.
Yagize ati “Kuba nabashije gutsinda byose mbikesha imyitozo myinshi nkora, kugira discipline ndetse no kumva inama abadutoza batugira buri gihe kugira ngo icyo umuntu aba ahatanira abashe kugitsindira.”
Umusaza w’imyaka 75 wo mu karere ka Nyamagabe, Masabo Evariste, yatindiye umwanya wa mbere mu bitabiriye irushanwa bakuze. Yavuze ko ashimira cyane ubuyobozi bwateguye iryo rushanwa ndetse rugaha n’abakuze amahirwe yo gusiganwa.
Yagize ati “Rwose ndashimira cyane ubuyobozi bwacu budaheza bukemerako natwe dukuze dukora sport ndetse tukayihemberwa ku batsinze. Ubu negukanye ibihumbi 50,000 Frw ndishimye cyane kandi ndakangurira abaturage bose kujya bayitabira kubera ko sport ari nziza cyane ndetse ikaba ifasha uyikora kubaho neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Huye Ange Sebutege yavuze ko nubwo iri siganwa rya Huye Half Marathon ryari rimaze imyaka 3 ritaba, byose byari byatewe nuko ryari ryahuriranye n’icyorezo cya COVID-19 bituma rihagara, agatanga ikizere cy’uko ubu rigiye kuba isiganwa rya buri mwaka ndetse rikanongezwamo imbaraga.
Yagize ati “Ibi byose tubikora tugamije guteza imbere impano za bato ndetse no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage kubera ko sport ari ubuzima. Iri siganwa ryari ryarahagaze, urebye ryari rimaze imyaka 3 ritaba kubera ibibazo by’intwara z’ibyorezo byari byugarije igihugu, ariko icyo twishimira ni uko ubu icyo kibazo cyakemutse. Bityo rero iri siganwa rigiye guhora riba buri mwaka ndetse turimo dutekereza n’uko ryajya rihuzwa n’indi mikino kugira ngo rirusheho kuba ryiza cyane.”
Minisitiri w’Uburezi Hon. Joseph Nsengimana yashimiye byimazeyo abitabiriye irushanwa ndetse anatanga ikizere cy’uko rishobora kongerwamo imbaraga bityo rikajya ritangirizwa mu mashuri abanza mu rwego rwo gutegura abakinnyi beza bashobora no guserukira igihugu.
Yagize ati “Iri siganwa ahanini rigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage ariko nanone rigafasha abakiri bato kwiteza imbere bifashishije impano zabo. Mwa bibonye ko benshi mu bakinnye ari abanyeshuri, ni byiza ko rero isiganwa nk’iri rishyirwamo imbaraga kandi nk’ubuyobozi turimo tureba uko ryajya ritangirizwa no mu mashuri abanza kugira ngo bakurane uwo muco, ndetse no mu bihe biri imbere wenda tuzabonamo abakinnyi beza bashobora no kuduserukira nk’igihugu.”
Iri siganwa rya Huye Half Marathon ribaye ku nshuro yaryo ya gatatu, bikaba biteganyijwe ko rigiye kujya riba buri mwaka nk’uko byari bisanzwe mbere y’uko muri 2020 ryari ryahagarikishijwe n’icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije u Rwanda.





