Shampiyona y’ u Rwanda yungutse andi makipe akomeye ,APR FC bahaga amahirwe yahise yikanga icyumva ayo makipe

 

Amakipe abiri yo muri Sudan zasabye gukina muri Shampiyona y’ icyiciro cya Mbere mu Rwanda muri uyu nwaka w’ imikino 2025/2026.

Ayo makipe ni Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Was Madani zombi zasabye gukina Shampiyona y’ u Rwanda.

Kuri ubu Shampiyona y’u Rwanda yari igizwe n’amakipe 16, ubu ugiye kuba 18 yatangiye tariki ya 12 Nzeri 2025, ndetse kuri ubu igeze ku munsi wayo wa Kane mu mpera z’iki cyumweru.

Kglnews amakuru afite ni uko amakipe abiri yo muri Sudani ari yo Al Hilal Omdurman na Al Ahli SC Wad Madani, yombi yasabye gukina muri iyi Shampiyona ndetse yamaze kwemererwa.

Amakuru kandi akomeza avuga ko kuri ubu hatangiye gutegurwa uburyo aya makipe azakomereza aho Shampiyona igeze, akaba ashobora gutangira gukina ku Munsi wa Gatanu, ariko imikino ibanza ikazarangira nta birarane afite.

Muri Sudani nta shampiyona ikinwa kuva muri Mata 2023 kubera intambara, ndetse amakipe yaho yakirira imikino Nyafurika hanze, arimo Al-Merrikh ikunda kwitegurira mu Rwanda.Muri uyu mwaka w’imikino, Al-Merrikh yemerewe gukina muri Shampiyona ya Libya.

Ese noneho ni inde uzatwara Shampiyona y’ u Rwanda y’ uyu mwaka abantu benshi bahaga amahirwe ikipe ya APR FC kuko ari yo isanzwe itwara ibikombe hano mu Rwanda gusa kuri ubu wabona bihindutse nyuma y’ uko ayo amakipe yemerewe gukina Shampiyona y’ u Rwanda.