Amakuru arimo kuvugwa nyuma y’ uko hagaragaye abakobwa babiri barimo kurwana bivugwa ko bapfa abakinnyi ngo harimo uwamaze gusezera umwuga w’ itangazamakuru burundu nyuma yo guharabikwa na mugenzi we.
Ngo uwitwa Bigirindavyi Christa Bella uherutse gusagararirwa na Sano Sylivie amushinja amarozi yahisemo kureka itangaza makuru burundu nk’ uko amakuru abivuga.
Uku gushamirana kw’aba bombi kwabaye nyuma y’umukino wa CAF confederations cup wari wahuje Rayon sports na Singida Big Stars tariki ya 20 Nzeri 2025, aho uwitwa Sano Sylivie bivugwa ko yashinje amarozi mugenzi we w’Umunyamakuru kazi Christa. Nyuma y’ uyu mukino rero Christa yegereye Sano Sylivie ngo amubaze ibyaya makuru ibi byavuyemo kutumvikana batangira kuvugira hejuru ariko abari aho hafi barakumira ngo hatagira ukubita undi, yemwe benshi bagiye bavuga ko baba barapfuye abakinnyi ngo kuko uwitwa Sano Sylivie yagiye avuga nabi uyu Christa Bella ku bakinnyi ba APR FC avuga ko nta mukinnyi ugomba kumusuhuza kubera ko ngo afite amarozi.
Amakuru ahari avuga ko uyu Sano Sylivie ibyo yagiye kubwira abakinnyi ba APR FC ngo ari ukubeshya kuko ntabimenyetso yigeze abitangira ndetse atanigeze amufatana ayo marozi uyu Christa bivugwa ko ari nawe wazanye uyu Sano Sylivie mu mwuga w’ itangazamakuru , ibi ari nabyo benshi mu babizi baheraho bibaza icyatuma umuntu ashwana n’uwamufashe akaboko.
Nyuma y’ibi byose, ku mugoroba w’ejo tariki ya 25 Nzeri 2025 bagenzj bacu ba Laverite.rw dukesha aya makuru bavuga ko baje kwakira amakuru yizewe avuga ko uwitwa Bigirindavyi Christa Bella watangiye itangaza makuru mu 2020 ahereye i wabo mu Burundi akaza gukomereza umwuga we mu Rwanda nyuma yo guharabikwa ibi byose ataje kubyishimira, ubu akaba yafashe umwanzuro wokureka burundu itangaza makuru, n’ubwo nyiri ubwite atari yabitangaza ariko ngo n’ikibazo cy’igihe araza kubitangaza kuko n’incuti ze zahafi zagerageje kumwumvisha ko atagomba gusezera ariko arabyanga ababana ibamba.
Andi makuru ava ku bantu bahafi ba Christa ngo we abona itangazamakuru mu myaka itanu arimaze mo ryaramwiciye ubuzima aho kubwubaka, Uwaduhaye amakuru yanatubwiye ko umuryango w’uyu mwana w’umukobwa utakiriye neza aya makuru yavuzwe ku mwana wabo.
Sano Sylivie ni umufana wa APR FC naho Christa ni umufana wa Rayon sports nk’ uko bivugwa.
KGLNEWS
Ifoto yakoreshejwe yakuwe ku kinyamakuru Laverite