Dore bimwe y’uko ugomba kubanza gusuzuma ku mukunzi wawe Mbere y’uko umugore , gusa ntusanga atabyujuje uzahiye umureke ukomereze ahandi.
Niba ubuzima bwanjye bubaye bugufi uzakomeza kunyibuka? Iyo muganira akaguhishyurira ko azahora yibuka umubano wanyu ni ikimenyetso cy’ uko aha agaciro urukundo rwanyu ndetse yifuza mwazabana igihe kinini.
Uzakomeza gukuza umubano wanjye nawe Umuntu ukomeza gushyimishwa n’ ibindi bitadukanye n’ inyungu z’ urugo ageraho agasenya, umukunzi wawe iyo agusubije ukumva icyo ashyize kitari inyungu z’ urugo rwanyu byaba byiza muretse gufata umwanzuro wo gushyingiranwa.
Ni izihe ntego ufite witeguye ute kuzijyanisha n’ urukundo rwacu: Iki kibazo kigufasha kumenya niba umukunzi wawe atazegeraho akicuza ko mwarabanye ukamenya niba urukundo rwanyu cyangwa gushyingiranwa kwanyu atabibona nk’ umuzigo uzamubuza kugera ku ndoto ze.
Washobora kwihanganira kubana n’ abantu babi umuntu udashobora kwihanganira kubana n’ abantu babi ntabwo ashobora urugo.
Ubanye ute n’ umuryango wawe kuba umuntu udashoboye kubanira neza abo mu muryango we byakwereka ko adashobora kuba umugabo/umugore mwiza.
Kuki wumva iminsi y’ ubuzima bwawe twayimarana Iki kibazo nacyo gituma umukunzi wawe ahishyura byimbitse uko akubona n’ agaciro abona ufite mu buzima bwe.
Uzareka urukundo rukomeze rukure umuntu wumva agaciro ko gukomeza urukundo anakora uko ashoboye ngo rukomeze rukure.
Hari ubumenyi ufite ku bubyeyi Iyo umuntu afite ubumenyi ku mibereho y’ ababyeyi byerekana ko mu buzima atewe ishema no kuba umubyeyi ndetse ko yiteguye kubyara no kurera.