Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Umugabo w’ Umunyamulenge yishwe urwagashyinyaguro ,barangije bamutegeka kwicyukurira imva ibirimo kuba biteye agahinda

 

Amakuru ababaje aturuka muri Congo avuga ko umugabo w’ Umunyamulenge yishwe urwagashyinyaguro,barangije bamutegeka kwicyukurira imva ibirimo kuba biteye agahinda gakomeye.

Umugabo w’ Umunyamulenge wo muri Kivu y’ Amajyepfo , amakuru aravuga ko Wazalendo bamwishe urwagashyinyaguro barangije bamutegeka kwicyukurira imva barangije bayimuhambamo babanje ku mutemagura nk’ uko ubuhamya bwatanzwe n’ abaturage bubivuga.

Uyu mugabo wishwe urwagashyinyaguro yitwa Mahoro Tambwe avuka mu nzu y’ Abasinga ,mwenawabo wahafi ni Lt.Gen.Pacifique Masunzu uyobora zone ya Gatatu y’ Ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo; intara iyi zone ireba harimo n’ iyi ntara ya Kivu y’ Epfo aho icyo gikorwa cy’ ubunyamaswa cyakorewe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yari afite umugore n’ umwana umwe , yafashwe na Wazalendo bamufatiye i Bukavu.

Amakuru akomeza avuga ko uwo mugabo yari avuye i Kamanyola agirira uruzinduko rusanzwe i Bukavu ahazwi nk’ umurwa mukuru w’ i Ntara ya Kivu y’ Epfo,akaba yari agiye gusura abavandimwe be batuye yo.

Abaturage babonye ibyo biba bavuze ko nyuma y’ aho Wazalendo bafashe uy’ umugabo bahise bamujyana baramwica. Bikavugwa ko Mbere y’ uko bamwica bamutegetse kwicyukurira imva, arayicukura, barangije bayimuhambamo babanje ku mutemagura. Hari uwagize ati” Wazalendo bafashe Mahoro Tambwe avuye i Kamanyola,ariko bamufatiye i Bukavu.

Twamenye ko bamutegetse kwicyukurira imva. Iyo yacukuye ni nayo bamuhambyemo. Mbere y’ uko bamuhamba babanje ku mutemagura”.

Amakuru kandi akomeza avuga ko nta kindi Mahoro yazize usibye isura ye, n’ ubwoko bwe, kabone ni bwo yari mwenewabo na General Pacifique Masunzu ukorera ubutegetsi mu Mujyi wa Kinshasa.

Ibi si ubwa mbere biba kuko Abanyamurenge bamaze igihe bicwa imfu nk’ izi kuko na Maj. Joseph Kaminzobe wari umusirikare wa Leta yishwe abanje gutemagurwa ,aratwikwa inyama ze barazirya.

Related posts