Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rwatubyaye yerekeje mu yindi kipe, mu gihugu kimwe

Myugariro mpuzamahanga w’Umunyarwanda, Rwatubyaye Abdul bakunze gutazira “Igifi Kinini”, yerekanwe nk’umukinnyi mushya w’ikipe ya Brera Strumica ikina Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Macedonia y’Amajyaruguru, shampiyona ibarizwamo n’ubundi ikipe ya FC Shkupi baheutse gutandukana.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 11 Nzeri 2024, ni bwo Ikipe ya Brera Strumica ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje myugariro Rwatubyaye afite umwambaro wayo, yemeza ko yamusinyishije amasezerano y’umwaka umwe.

Ni nyuma y’uko tariki ya 31 Kanama 2024 yari yatandukanye na FC Shkupi FC yo muri iki gihugu nyuma y’amezi 7, ayikinira nyuma gato yo kuva muri Rayon Sports.

Muri Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere muri Macedonia, nyuma y’umunsi wa 4 iyi kipe iri ku mwanya wa 11 mu makipe 12 n’amanota 3, aho irushwa na Shkëndija ya mbere amanota 7.

Nk’uwabigize umwuga, Rwatubyaye Abdul, yakiniye Rayon Sports imyaka 3 kuva 2016-2019 ari nabwo yavaga mu Rwanda yerekeza mu ikipe ya Kansas City ikaza kumutiza muri Swope Park Rangers, nyuma yagiye muri Colorado Rapids na yo imutiza muri Colorado Switchbacks, yayivuyemo yerekeza muri FC Shkupi atandukana na yo muri 2022 agaruka muri Rayon Sports yavuyemo muri Gashyantare uyu mwaka asubira muri Macedonia.

Rwatubyaye Abdul, ni umukinnyi mushya wa Brera Strumica!

Related posts