Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Aba bakobwa bitondere kuko batuma wiruka ku musozi ugiye gushaka ibi batunga kubera kubaho mu buzima buhenze

Umukobwa utereta ushobora kuba ubona ari umwana mwiza, atuje, ndetse biryoshye kuba impande ze nyamara ushobora gusanga hari ibimenyetso byerekana ko atandukanye n’uwo ari we mbese ugasanga arishushanya kugirango mukundane, Nubona kimwe muri ibi bimenyetso uzitonde kuko ari ibimenyetso bikwereka ko atazavamo umugore mwiza kuri wowe:

Ni umunyamahane:Niba akantu ubona ari gato kabyara intonganya zikomeye hagati yanyu ni ikimenyetso ko ashobora kuba atazi kugenzura uburakari bwe. Iyo umuntu agaragaza amahane menshi igihe arakaye biba ari ikimenyetso cyo kwitondera kuko kubana na we bishobora kukwangiza mu mutwe nawe mu buryo bukomeye.

Ahora yitotombera abo bahoze bakundana:Niba umukobwa mukundana ahora avuga ku bo bahoze bakundana kandi akabagerekaho amakosa buri gihe ni ikimenyetso cyo kwitondera kuko akenshi aba ari kugerageza guhisha uruhande rwe rubi n’amakosa ye maze akabigereka ku bandi.

Ntashaka guca bugufi:Niba buri gihe hari ikintu runaka mutumvikanaho adashaka guca bugufi ngo gikemuke ahubwo akaba ari wowe wiyoroshya ngo urebe ko byajya ku murongo ibintu bishobora kuzakubera bibi kurushaho mu gihe kizaza.

Ntiyubaha ababyeyi be: Niba umukobwa mukundana atubaha ababyeyi be ndetse ngo ahe agaciro amarangamutima yabo nta gihamya ko wowe azakubaha. Ukwiye kubibona hakiri kare kuko iki ni ikimenyetso kibi cyane.

Dore icyo inanasi igiye kujya imarira umubiri w’ umuntu , gusa ikinezaza cyane kurushaho  nuko abagabo igiye kubafasha mu gikorwa cy’ indashyikirwa

Ntajya yemera uruhare rwe cyangwa inshingano: Umukunzi wawe aba agomba gufata inshingano kandi akemera uruhare rwe igihe yakoze amakosa. Niba rero buri gihe aba ahunga uruhare rwe cyangwa se ahakana amakosa ye biba ari ikibazo gikomeye ndetse uba ugomba gutekereza neza ugafata umwanzuro cyane cyane noneho iyo agerageza kuyakugerekaho no kumukumvisha ko ari wowe munyacyaha. Bibaye byiza watandukana na we hakiri kare

Related posts