Birashoboka kuba byarakubayeho umunsi umwe ubwo wari kumwe n’izindi nshuti zawe, muri mu cyumba kimwe wowe ugatangazwa n’uko imibu iguhisemo, ikagukikiza, igatangira kukudwinga. Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umubu uguhitamo, ukakwibasira. Inyandiko igaragara ku rubuga rwa medicinenet twifashishije ikwereka ubwoko 7 bw’abo imibu yogeraho uburimiro igihe ihitamo icyo kurya.
- Impumuro yawe
Umubu ushobora guhitamo kukudwinga kurusha uko udwinga abandi bitewe n’impumuro yawe y’umubiri wawe. Bitewe n’uko uhumura, icyuya cyawe n’ibindi bisohoka mu ruhu rwawe, umubu ushobora guhitamo kukwibasira. Ibinyabutabire bigaragara mu mubiri wawe nka Lactic acid, ammonia na cholesterol bishobora kugukururira gukunda kurumwa n’umubu.
- Ubushyuhe bw’umubiri wawe
Abantu bamwe bagira ubushyuhe buri hejuru ugereranije n’abandi. Abo rero ni icyo kurya kiryoshye cyane ku mubu. Kwambara imyenda y’umukara nabyo bishobora kugukururira kuribwa n’umubu nabyo.
- Umubyibuho
Abantu babyibushye nabo bibasirwa n’imibu cyane ugereranije n’abananutse. Ibi biterwa nanone n’igipimo cy’ubushyuhe muri bo kiba kiri hejuru akenshi ugereranije n’abananutse. Ibi nanone bishobora guterwa n’ubunini bw’uturemangingo dutukura tw’amaraso.
- Ubwoko bw’amaraso yawe
Abantu bafite ubwoko bw’amaraso bwa O bakunda kwibasirwa n’imibu ugereranije n’abandi.
- Abagore batwite
Abagore batwite nabo bagaragara ku rutonde rw’abantu bakunda kwibasirwa n’umubu. Ibi impuguke zemeza ko biterwa n’igipimo cy’amaraso aba barimo ndetse n’ubushyuhe bw’umubiri wabo.
- Kunywa inzoga
Abantu banywa inzoga byumwihariko byeri, bafite ibyago byinshi byo kuba barumwa n’umubu.
- Abibasirwa kurusha abandi
Kwibasirwa cyane kurusha abandi birashoboka nk’uko twabivuze haruguru, gusa akenshi bigenda bigaragara ko abibasirwa cyane biterwa n’uko baremwe by’umwihariko biterwa n’ubwoko bw’amaraso yabo ndetse n’igipimo kamere cy’ubushyuhe muri bo.