Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Wari uzi ko ibiheri byo mu buriri byangiza ibihaha by’umuntu? Dore uko wabirwanya mu buryo butagoye

Niba iwawe mu rugo utunze ibiheri ntibigutere impungenge kuko ni ibintu byaba kuri buri wese kandi atabigizemo uruhare, gusa nubwo umuntu biriye abyimbirwa ku mubiri gusa akagira ngo birangiriye aho, burya bigira ingaruka ku buzima bw’umuntu.Ubusanzwe ibiheri ni udukoko duto cyane turumana ubundi tukanyunyuza amaraso y’inyamaswa cyangwa abantu, igiheri kinini kiba kingana n’akabuto gato umuntu asanga muri pomme kikaba gifite ibara ry’umutuku werurutse.

Ese ibiheri byihisha hehe?

Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko ibiheri bishobora kwinjira mu rugo rw’umuntu binyuze ahantu henshi hatandukanye harimo bimwe mu byo abantu binjiza mu nzu, ndetse umuntu ubwe ashobora kujya mu rundi rugo igiheri kikamujyaho akagitahana bityo akaba aracyoroye na we.Ibi ngo bikunda kwibera ahantu hihishe nko mu myenda, muri za matelas, mu misego yo mu ntebe n’ahandi nk’aho bibyoroheye kuba byagera ku muntu bikamurya mu gihe asinziriye. Aba bahanga bavuga ko mu gihe waryamye nta kibazo ufite ku mubiri wawe noneho ukabyukana imibyimbyi ku mubiri, ni byiza kwihutira kureba mu buriri bwawe niba nta giheri kirimo kikaba cyaraye kikuriye.

Ingaruka ikomeye kuri utu dusimba duto rero ngo nuko uko tunyunyuza amaraso y’umuntu ari nako dushobora kwangiza ibihaha bye ku buryo bworoshye nkuko abahanga mu by’ubuzima bavuga, ngo akaba ari byiza kwihutira kubirwanya mu gihe wamenye neza ko biri mu rugo rwawe mu rwego rwo kubungabunga bya bihaha byawe n’abawe. Uretse ibihaha kandi ngo ibiheri bishobora kwangiza imwe mu myanya y’ubuhumekero ndetse bikaba byanatera allergie uwo bimaze igihe birya.

 Ese ni gute warwanya ibiheri mu rugo rwawe?Kubera ko bigoye cyane kubica burundu mu rugo kuko abahanga bavuga ko ubusanzwe igiheri gifite ubushobozi bwo kubaho mu gihe kingana n’amezi atandatu kandi nta kintu kirya, biragoye kumenya ko byashize mu rugo rwawe, icyiza ni ugukora isuku aho biri hose nko kwanika matelas, koza ibitanda neza no guhora ukora isuku ihagije mu buriri bwawe bikaba umuco.Iyo biramutse byanze rero wifashisha imiti yabugenewe yica bene utwo dukoko kugeza igihe bishiriye mu nzu neza ukaba uri no kubungabunga ibihaha byawe, ukirinda kurwara za allergie za hato na hato ndetse ukaba uri no kwirinda za ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero.

Src: santeplusmag.com

Related posts