Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umunya-Brésil, Juan Batista da Silva wari warazanwe na APR FC yarengeye hehe?

Umunya-Brésil, Juan Batista Lópes Da Silva wari waraje mu igeragezwa mu Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi 24 iyi kipe yajyanye i Dar Es Salaam muri Tanzania mu mikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024.

Uru rutonde ruriho abandi bakinnyi bashya bose uhereye kuri rutahizamu w’Umunya-Mauritanie, Mamadou Sy, Abanya-Ghana bakina mu kibuga hagati: Richmond Nii Lamptey na Seidu Dauda Yussif ukagera no kuri myugariro w’Umunya-Sénégal, Allioum Souané utarerekanwa ku mugaragaro.

Byari byitezwe ko kuri aba hagomba kwiyongeraho na Juan Batista Lópes Da Silva wari umaze iminsi mu igeragezwa muri APR FC nyuma yo kugera mu Rwanda taliki ya 1 Nyakanga 2024.

Ni Juan Batista Lopes Da Silva w’imyaka 22 wari no muri Stade Amahoro aho yazanye n’abakinnyi bagenzi be mu mukino wo gufungura Stade Amahoro bagiye APR FC yatsinzemo Police FC igitego 1-0, n’ubwo we atawukinnye.

Kuri ubu amakuru ariho, ni uko imikinire y’uyu Munya-Brésil Darko Novic, Umunya-Serbie utoza APR FC atayishimye ndetse ahitamo kumusiga kuko abona nta cyo azongera ku musaruro ikipe yitezweho.

Uretse no kudakina Imikino ya CECAFA Kagame Cup ya 2024, Juan Batista Lópes Da Silva nta cyumba agifite mu mishinga ya APR FC mu mikino y’imbere mu gihugu; ibisobanuye ko agomba kureba ahandi yerekeza.

Ni Da Silva amakuru yerekezaga muri Rayon Sports kuko abamushakishiriza akaryo ni na bo bagashakira Umunya-Cameroun wa APR FC Bemol Apam Assongwe; Icyakora “Murera” yabimenye rugikubita ko nta gihambaye azabafasha, bahitamo kumureka.

Uyu mukinnyi ukina inyuma ya ba rutahizamu nyirizina, ahazwi nko kuri numéro 10, yari asanzwe akina mu ikipe ya Associação Cultural Esporte Clube de Baraúnas ikina Icyiciro cya Kane muri Brésil.

Uyu mukinnyi, Juan Batista Lópes Da Silva yagaragaye ku mukino wahuje APR FC na Police FC hafungurwa Stade Amahoro!
Mu bakinnyi APR yajyanye muri CECAFA, Juan Batista ntarimo!

Related posts