Perezida Kagame na Ndayishimiye basuhuzanyije mu birori byabereye mu Mujyi Kintélé
Mu gihe ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gikomeje gukurura impungenge z’amahanga, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasabye ubuyobozi bwa Kinshasa gufata ibyemezo byihuse, iburira ko kudakora ibyo cyiyemeje bishobora gukurikirwa n’ibihano bikakaye.
Ibi byatangajwe mu nama y’Akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano yabaye tariki ya 15 Mata 2026, aho uhagarariye Amerika muri Loni, Tammy Bruce, yasabye RDC kwihutira gusenya umutwe wa FDLR, umaze igihe ushinjwa guhungabanya amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.
Yagize ati, Guverinoma ya RDC igomba kubahiriza ibyo yiyemeje byo kurandura FDLR vuba na bwangu, kuko uyu mutwe uri mu bitera amakimbirane amaze imyaka myinshi muri aka karere.
Amerika yanagaragaje ko igihe cyo kwihanganira ibikorwa bihungabanya amahoro cyarangiye, ishimangira ko abazabigiramo uruhare bazabibazwa.
Nubwo ubuyobozi bwa Kinshasa buvuga ko bwatangiye ibikorwa byo kurwanya FDLR, amakuru ava mu bice by’intambara agaragaza ko nta gihamya ifatika iraboneka yemeza ko uwo mutwe uri gusenywa nk’uko byatangajwe.
Hari kandi impungenge zishingiye ku makuru avuga ko bamwe mu basirikare ba FARDC bakomeje gukorana n’uyu mutwe, ibintu bikomeje guteza impaka ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bibaye mu gihe ibiganiro byo guhagarika imirwano bikomeje kubera mu Busuwisi hagati y’impande zihanganye, nubwo hakomeje kuvugwa ibikorwa bya gisirikare bitarahagarara.
Abasesenguzi bavuga ko RDC nidafata ibyemezo bifatika, ishobora guhura n’ibihano by’ubukungu n’ibya dipolomasi, bishobora kugira ingaruka ku mubano wayo n’amahanga.
