Wazalendo banze imyambaro bahawe isa n’igisurubeti , bavuga ko yabashyira mu kaga ku rugamba!

 

Mu gace ka Uvira, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abarwanyi ba Wazalendo bakorana n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi batangaje ko badashobora gukoresha imyambaro bahawe n’umudepite Justin Bitakwira, bavuga ko ishobora kubakururira ibyago mu bihe by’imirwano.

Mu butumwa bwashyizwe hanze ku wa 16 Mata 2026, aba barwanyi bagaragaje ko iyo myenda idakwiriye gukoreshwa ku rugamba, cyane cyane mu bihe bisaba kwihisha cyangwa guhindura aho bari vuba.

Bagize bati: “Ntitwakwambara iyi myenda turi ku rugamba, kuko mu gihe cyo gusubira inyuma cyangwa guhunga, ishobora gutuma tubonwa byoroshye n’umwanzi.”

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo myenda ifite ibara ritukura rigaragara cyane, ibintu aba barwanyi bavuga ko binyuranyije n’imyambarire isanzwe ikoreshwa ku rugamba igamije kwifasha kwihisha no kutamenyekana.

Hari kandi abagaragaje ko iyo myenda isa n’igisurubeti, bityo idahuye n’imiterere y’intambara ibera mu mashyamba no mu misozi yo mu burasirazuba bwa Congo, aho abarwanyi bakenera imyambaro ibafasha kwivanga n’ibidukikije.

Abashyigikiye igikorwa cya Bitakwira bavuga ko gutanga imyambaro byari bigamije kongerera ubushobozi Wazalendo mu guhangana n’ihuriro AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho, ariko bamwe bakavuga ko habayeho kudatekereza ku bwoko bw’imyenda ikenewe koko ku rugamba.

Ibi bibaye mu gihe umutekano mu burasirazuba bwa RDC ukomeje kuzamba, by’umwihariko mu ntara za Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, aho imitwe myinshi yitwaje intwaro ikomeje guhangana.

Iki kibazo cyongeye kwerekana icyuho kiri mu mitegurire y’imitwe imwe n’imwe ifasha ibikorwa bya gisirikare, aho ibikoresho bitangwa rimwe na rimwe bidahuye n’ibikenewe ku rugamba.

Kugeza ubu, Justin Bitakwira ntaragira icyo atangaza kuri izi mpungenge zatanzwe n’abarwanyi ba Wazalendo.