Mu misozi miremire y’akarere ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa umwuka mubi w’umutekano ukomeje gufata indi ntera, aho ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi zikomeje kugaba ibikorwa bya gisirikare bishyira abaturage mu kaga gakomeye.
Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2026, ingabo za FARDC zifatanyije n’iz’u Burundi zinjiye mu mirima y’abaturage mu duce twa Rubemba na Bidegu, bivugwa ko zari zigambiriye gusahura imyaka n’amatungo by’abaturage.
Icyakora, nk’uko bitangazwa n’abaturage bo muri ako gace, izo ngabo zahise zigwa mu mutego wa MRDP-Twirwaneho, havuka imirwano y’igihe gito ariko ikaze. Amakuru avuga ko hari abasirikare benshi bahaguye, mu gihe abandi bahunze berekeza mu bihuru no mu bindi bice byegereye aho imirwano yabereye.
Umwe mu baturage yagize ati:“Mu gitondo cya kare cyane, twabonye abasirikare benshi b’u Burundi n’aba FARDC binjira mu mirima yacu bashaka gusahura. Ntibyatinze bahita bagwa mu mutego ukomeye. Imirwano yabaye yari ikaze kandi yamaze akanya gato. Benshi bahasize ubuzima, abandi bahungira mu bihuru.”
Amakuru akomeza avuga ko abasirikare bake babashije kurokoka basubiye inyuma mu kajagari kenshi, ibintu byongeye kugaragaza ubukana bw’imirwano ikomeje kubera muri aka gace.
Ibi bibaye nyuma y’indi nkuru iherutse kuvugwa, ivuga ko ingabo z’u Burundi n’iza FARDC zari mu bice bya Gakenke zagabweho igitero cyakoreshejwe drone itaramenyekana inkomoko yayo, kikaba cyarahitanye benshi mu basirikare, abandi bagakomereka bikomeye.
Minembwe n’inkengero zayo bimaze igihe birebwa nk’ahantu hugarijwe n’umutekano muke, bitewe n’amakimbirane ashingiye ku butaka, ubwoko n’ubuyobozi. Impande zitandukanye zikomeje gushinjanya guteza intambara, mu gihe abaturage ari bo bakomeje kugirwaho ingaruka zikomeye.
Kwiyongera kw’ibi bitero bishobora kurushaho guteza umutekano muke no gushyira mu kaga abaturage basanzwe batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi.
