Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Umukinnyi Ukomeye wa APR FC yaciye amarenga ko bafitiye ubwoba Rayon Sport kubera impamvu iteye inkeke

Mugihe hasigaye icyumweru kimwe rukambikana hagati ya Rayon Sport na APR FC mumpera z’icyumweru gitaha, umukinnyi ukomeye cyane wa APR FC ndetse wananyuze muri Rayon Sport Manishimwe Djabel akomeje gutera urujijo benshi nyuma yuko ashwanye n’uwari umutoza mukuru wa APR FC Adil ariko kurubu uyumusore bikaba bivugwa ko ari kugirana ubucuti budasanzwe n’umutoza w’umusigire wa APR FC ndetse bikaba bivugwa ko yamugiriye inama yo kuruhura abakinnyi bari basanzwe babanzamo muri APR FC ngo kuko Rayon Sport ishobora kubatsinda natabikora.

Amakuru agera kuri Kglnews, avugako bimwe uyumusore ari kubwira uyumutoz w’umusigire harimo no kuba yamubwira bimwe mubigwi bya Rayon Sport ndetse bikanavugwa ko uyumusore yaba arikubwira umutoza ko yagerageza kwicaza abakinnyi basanzwe ari ngenderwaho muri APR FC kugirango bazageze igihe cyo gukina na Rayon Sport aba basore bamaze kuruhuka ngo kugirango aba basore bazabashe guhagarika ikipe ya Rayon Sport ndetse n’igihe bamaze badatsinda.

Kimwe mubyemeza ko aba bakinnyi ba APR FC bafitiye ubwoba budasanzwe ikipe ya Rayon sport, harimo kuba iyikipe ya Rayon Sport ariyo kipe iri kumwanya wa1 ndetse ikaba irusha ikipe ya APR FC amanota atari make ndetse ikaba inarusha iyikurikiye amanota atari make.kuba ikipe ya APR FC ikomeje kwitwara nabi harimo kunganya imikino myinshi bikomeje gushengura imitima y’abakunda iyikipe ndetse ntibanahwema kugaragaza ko batishimiye uyumusaruro ariko kandi bagahabwa akabaraga gake no kuba bamaze igihe batsinda ikipe ya Rayon Sport.

Nkwibutse ko kugeza ubu ikipe ya Rayon Sport iyoboye urutonde rwa Championa n’amanota 28 aho irusha ikipe ya APR FC amanota 7 yose ikaba iri kumwanya wa3 aho irushwa amanota 2 na As Kigali iri kumwanya wa 2 mugihe ikipe ya Marine iri kumwanya wanyuma mumikino 12 ikaba ifitemo amanota 5 yonyine.

Related posts