Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ukuri ku cyaba cyihishe inyuma yo kwegura kwa Visi Meya n’ abajyanama bane beguriye rimwe mu karere ka Rusizi

Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu n’abandi bajyanama bane barimo viisi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi, beguye ku nshingano mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Mata 2024.

Inkuru ya Kigali Today ivuga ko abajyanama bane batanze amabaruwa yo kwegura mu Nama Njyanama y’Akarere yateranye, bavuga ko beguye ku mpamvu zabo, bahita babyemererwa.

Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yeguye nyuma y’amakimbirane amaze igihe amuvugwaho n’Umuyobozi w’Akarere, Kibiriga Anicet.

Ndagijimana yeguye hamwe na Kwizera Giovani Fidèle wari Umuyobozi wungirije w’Inama Njyanama, nubwo ari we wari uyiyoboye kuva tariki 16 Werurwe 2024, ubwo Uwumukiza Beatrice yeguraga ku nshingano zo kuba umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Rusizi.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Umunyamabanga w’Inama Njyanama, Monique Uwimana yagize ati “Twabonye amabaruwa ane y’abagize Inama Njyanama basaba kwegura ku mwanya w’Ubujyanama n’izindi nshingano bari barahawe.”

Abeguye ni Ndagijimana Louis Munyemanzi wari Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu, Mukarugwiza Josephine wari umujyanama ariko akayobora komisiyo y’iterambere mu Nama Njyanama, Habiyakare Jean Damascène yari umujyanama akaba yari Umuyobozi wa komite ngenzuzi muri Njyanama y’Akarere, undi ni Kwizera Giovani Fidèle wari umujyanama ariko akaba Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rusizi.

Uwimana akomeza avuga ko batanze amabaruwa basaba kwegura kandi ku mpamvu zabo, avuga ko batabibangira.

Ati “Nta mpamvu yo kuzirikira umuntu mu bintu iyo agaragaje ko atabishaka.”

Uwimana akomeza avuga ko bari abajyanama 17, kuba havuyemo batanu hari icyuho, kandi bagiye kureba icyo itegeko rigena mu kubasimbura.

Related posts