Tshisekedi na Ndayishimiye bashyizweho igitutu na Amerika kubera ibiri kubera i Minembwe

 

Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, igitutu mpuzamahanga kirushaho kwiyongera ku bayobozi bo mu karere. Amerika yongeye kugira impungenge ku bibazo bikomeje kubera mu Minembwe, isaba Perezida Félix Tshisekedi wa RDC na Perezida Évariste Ndayishimiye w’u Burundi guhagarika byihuse ibikorwa bya gisirikare.

Ibi byagarutsweho na Depite wa Amerika, Joe Wilson, wasabye aba bayobozi guhagarika ibikorwa bya gisirikare bivugwaho kugira ingaruka zikomeye ku baturage bo mu Minembwe, cyane cyane abo mu muryango w’Abanyamulenge.

Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa X, Joe Wilson yasabye Tshisekedi na Ndayishimiye guhagarika “ako kanya” ibikorwa by’urugomo bivugwa ko bikomeje gukorerwa Abanyamulenge, anabasaba gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro ya Washington agamije kugarura ituze mu karere.

Aya magambo yaje akurikira imyigaragambyo yabereye i Washington D.C ku wa 20 Mata 2026, aho Abanyamulenge babarirwa mu bihumbi bateraniye bamagana ubwicanyi n’ihohoterwa bavuga ko rikomeje gukorerwa bene wabo batuye mu gace ka Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Kuva mu mwaka wa 2025, agace ka Minembwe n’indi misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo byagiye byibasirwa n’ibitero bikomeye. Harimo ibyo mu kirere bivugwa ko bikorwa n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi Su-25 ndetse n’indege zitagira abapilote zizwi nka drones.

Amakuru aturuka mu baturage ndetse no mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko ibyo bitero bikorwa n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) zifatanyije n’iz’u Burundi, hamwe n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

Iyi mirwano yakomeje guteza ingaruka zikomeye ku baturage, zirimo impfu, abakomeretse ndetse n’abatakaje ibyabo. Inka nyinshi zarapfuye, mu gihe amashuri, amavuriro n’ingo z’abaturage byarangiritse cyangwa bigasenywa.

Abatuye muri Minembwe bavuga ko ubuzima bwabaye bubi cyane, aho kubona ibiribwa n’imiti byabaye ikibazo gikomeye. Bamwe bavuga ko ibiciro by’ibintu by’ibanze byazamutse ku rwego ruteye impungenge, aho nk’ikilo cy’umunyu gishobora kugera ku madolari arenga 50.

Joe Wilson yashimangiye ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo gikwiye gukemurwa n’ubuyobozi bw’icyo gihugu aho kugishyira ku bandi. Yasabye kandi ko ibirego by’ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge bifatwa nk’ibyihutirwa, ibikorwa by’urugomo bigahagarikwa, ndetse hakubahirizwa amasezerano agamije amahoro mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Ibi bibaye mu gihe uburasirazuba bwa Congo bukomeje kuba isibaniro ry’imirwano imaze imyaka myinshi hagati y’ingabo za Leta n’imitwe itandukanye yitwaje intwaro, ibintu bikomeje guteza ikibazo gikomeye cy’ubutabazi no kongera umubare w’abimuwe n’intambara.