Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Tanzania: Umunyarwanda yishwe n’ impanuka yaguyemo abavandimwe batanu, inkuru irambuye…

Mu Karere ka Buharamuro , mu Ntara y’ Akagera mu gihugu cya Tanzania , haravugwa inkuru yasakaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Nyakanga 2022, y’ abantu umunani barimo batanu bo mu muryango umwe ndetse n’ umushoferi w’ umunyarwanda wari ubatwaye bose baguye mu mpanuka nyuma y’ imodoka barimo yagonganye n’ ikamyo.

Iyi mpanuka yabereye ku muhanda munini uva Lusahunga ugana Nyakahura mu Karere ka Biharamulo , mu Ntara y’ Akagera muri kiriya gihugu twavuze haruguru.

William Mwampaghale , Umuyobozi w’ igipolisi mu Ntara ya Kagera , ubwo yaganiraga n’ abanyamakuru , yavuze ko iyi mpanuka yabaye ku wa Mbere , 12 Nyakanga 2022 ku isaa moya z’ umugoroba.

Uyu muyobozi yavuze ko imodoka yo mu bwoko bwa Benz yari itwawe na Vicent Gakuba umuturage w’ u Rwanda , utuye Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera.

Yavuze ko iyi modoka yari yerekeje i Dar es Salaam ubwo yagongangaga na Toyota Succeed yari itwawe na Nyawenda Bihera Bisalo utuye Lusahunga.

Akomeza avuga ko iyi mpanuka yatumye hapfa abantu umunani , umushoferi n’ abagenzi barindwi na batanu bo mu muryango umwe.

Related posts