Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Taekwondo: Akarere ka Bugesera kitwaye neza mu gutegura irushanwa rya ‘The safe family tournament’.

Irushanwa rya’ The safe family tournament’ ryakozwe biciye mu mukino wa Taekwondo ryasojwe kuri uyu wa Gatandatu, 11 Kamena 2022, ryateguwe na Vunja Bikwazo Taekwondo Forum. Iyi mikino yari igamije gutanga ubutumwa bwo kurwanya ibiyobyabwenge n’ ihohotera mu muryango.

Ni irushanwa ryitabiriwe n’amakipe arindwi(7) arimo na Dream Fighters Taekwondo Club yanaryakiriye. Kuva ryatangira ryitabiriwe n’ abakinnyi bagera 179.

Rimaze gusozwa hatowe umukobwa n’umuhungu bitwaye neza mu irushanwa; umukobwa witwa Uwase Rachel wari waturutse mu karere ka Bugesera ni we wahize abakobwa bagenzi be, naho umuhungu wahize abandi ni Daduwa Ngabonziza Anick ukomoka mu karere ka Gasabo, ni we wahize bagenzi be.

Ryitabiriwe n’uturere turimo: Bugesera, Kirehe, Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge.

Akarere kahize utundi twose mu gutunganya no gushyigikira irushanwa ni Bugesera.

Ikipe yegukanye igikombe ni Dream Fighters Taekwondo Club, umwanya wa kabiri wegukanwe na Urban Taekwondo Club, Bugesera yegukanye umwanya wa gatatu.

Isozwa ryiri rushanwa rya ‘The safe family tournament’ ryari rifite isangamatsiko yo kurwanya ibiyobyabwenge n’ ihohotera mu muryango, ryitabiriwe n’ umuyobozi waruvuye muri Polisi y’ igihugu, CIP Irene Umuhozali

.

Mu ijambo CIP Irene Umuhozali yagejeje ku bari bitabiriye iryo rushanwa yabibukije gukumira ihohotera rikorerwa mu muryango no kurwanya ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge mu bana,rubyiruko n’abantu bakuru.

Yagize ati;” Ndabasabye mwe bana,rubyiruko namwe bantu bakuru kurwanya ikoreshwa n’ikwikwizwa ry’ibiyobya bwenge mu bana,urubyiruko n’abantu bakuru. Nongeye gusaba abantu bose kugira uruhare rufatika mu gukumira ihohotera mu muryango batangira amakuru ku gihe. Babyeyi mukomeze kurwanya icyahungabanya umudendezo mu muryango.”

Umukino wa Taekwondo ni umukino ukinishwa imigeri, ukaba ufite inkomoko mu gihugu cya Koreya. Ni umukino umaze gushinga imizi hano mu Rwanda, dore ko hari abamaze kuwihebera basohokera n’igihugu mu marushanwa mpuzamahanga.

Ubwo hasozwaga iri rushanwa ryitabiriwe n’ umuyobozi waruvuye muri Polisi y’ igihugu, CIP Irene Umuhozali
Abantu benshi bari baje kwihera ijisho uyu mukino.

Related posts