PUR yahaye impamyabumenyi abasaga 500 bitezweho kuba umusemburo w’impinduka.

 

Kaminuza y’Abaporotesitanti mu Rwanda (PUR) yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 573 bigaga i Huye ndetse no ku ishami ry’i Karongi, basoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri (Bachelors) n’icya gatatu (Masters) cya Kaminuza.

Ubwiganze bw’abasoje amasomo ni Abanyarwanda, hakabamo Abarundi batatu, Abanya-Nigeria babiri, batandatu bakomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) ndetse numwe wo muri Sudani yEpfo.

Ibi birori byabaye ku wa Gatatu tariki 21 Gicurasi 2025, ku cyicaro cy’iyi Kaminuza kiri i Huye, byitabirwa nabarimo Umuyobozi wIkirenga wa PUR, Rev. Dr. Pascal Bataringaya, Umuyobozi wAkarere ka Huye, Sebutege Ange, Umuyobozi wa PUR, Prof. Olu Ojedokun, abagize inama yubuyobozi yiyi Kaminuza, abayobozi ba kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda, abafatanyabikorwa, ababyeyi ninshuti zabasoje amasomo yabo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri PUR, Rev. Dr. Viateur Habarurema yavuze ko bishimiye cyane uyu munsi.

Ati “Ni umunezero mwinshi kuba nyuma y’imyaka ine abanyeshuri tubigisha, haba mu ishuri no hanze yaryo mu gushyira mu bikorwa ubumenyi bahawe, kuri ubu basoje amasomo. Turabyishimira dufatanyije n’abanyeshuri barangije, ababyeyi, abayobozi babo ndetse n’abandi bose mu gihugu bagira uruhare mu gutuma tubasha gutanga uburezi bufite ireme.”

Uyu muyobozi yavuze ko abanyeshuri babo bajyanye ubumenyi bwuzuye, kuko kaminuza yagiye igirana imikoranire myiza n’ibindi bigo kugira ngo abanyeshuri babo bajye gushyira mu bikorwa ibyo biga.

Yakomeje avuga ko bizeye ko aba banyeshuri bagiye ku isoko ry’umurimo batazabatenguha.

Ati “Ibanga tubaziho kandi dushaka ko bakomeza, ni ugukora cyane. Hari ubumenyi bafite bakuye mu bitabo kandi bagiye bagira umwanya wo kubushyira mu bikorwa. Turabasaba ko bahuza ubumenyi n’ubumenyingiro. Ntabwo ari abantu bashaka akazi gusa, ahubwo ni n’abantu bashaka ibisubizo ku bibazo bigoye umuryango Nyarwanda, n’igihugu cyacu muri rusange.”

“Ikindi gikomeye tubaziho ni indangagaciro z’Umunyarwanda; ubupfura, bukiyongeraho indangagaciro z’ubukristo, gukunda umurimo, ubutwari, ninibdi. Ibyo bintu nibabihuriza hamwe nta kabuza, ntidushidikanya, bazagera ku ntego zabo.”

Umwe mu basoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri (bachelor) cya Kaminuza muri PUR, mu burezi, yavuze ko yishimye cyane kuko rwari urugendo rurerure.

Yagize ati “Urugendo ntabwo rwari rworoshye, ariko na none ntabwo byari bikomeye cyane kuko nabyigaga mbikunze cyane. Ntabwo nsanzwe ndi umurezi, ariko nkunda uburezi.”

Yakomeje avuga itafari rye ku burezi agira ati “Ikintu cy’itandukaniro nzongera mu burezi ni ukwigisha abanyeshuri dukoresheje ikoranabuhanga, abanyeshuri tukabigisha gukoresha mudasobwa, no kujya ku mbuga zitandukanye bakuraho ubumenyi.”

Yavuze ko zimwe mu mbogamizi abanyeshuri bahura na zo ari ukubona aho bimenyereza umwuga kuko biba bigoye cyane, ndetse n’aho babonye bagasanga nta bushobozi bw’ibikoresho bihari, yewe hakaba hari ubucucike bwinshi.

Nkurunziza Dancille ukomoka mu Burundi, usoje amasomo mu masomo y’iterambere, yavuze ko yagowe cyane no kuba yaraje kwiga muri iyi kaminuza agasanga yigisha mu Cyongereza kandi yari asanzwe yiga mu Gifaransa.

Yavuze ko muri iyi kaminuza akuyemo ubumenyi buzamufasha mu kubaka igihugu cye.

Ati “Icyo mvanye aha ni ubumenyi bujyanye no gukemura amakimbirane. Mva mu gihugu akenshi gihora mu makimbirane n’ibindi bihugu, ugasanga abaturage babirenganiyemo. Rero ubumenyi nkuye hano mu bijyanye no kubaka amahoro n’iterambere birambye, nizera ko butazaba amasigara cyicaro.”

Ni ku nshuro ya 12 iyi Kaminuza y’Abaporotesitanti ishyize ku isoko ry’umurimo abanyeshuri.

 

 

Umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo n’ubushakashatsi muri PUR, Rev. Dr. Viateur Habarurema avuga ko bizeye ko aba banyeshuri bagiye ku isoko ry’umurimo batazabatenguha.

 

PUR yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 573 bigaga i Huye ndetse no ku ishami ry’i Karongi, basoje amasomo y’Icyiciro cya kabiri.
Nkurunziza Dancille ukomoka mu Burundi yavuze ko muri iyi kaminuza akuyemo ubumenyi buzamufasha mu kubaka igihugu cye.