Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Perezida wa Rayon sports amaze kwerekekana rutahizamu wo muri algeria usinye imyaka ibiri(2).

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gusinyisha rutahizamu  uriguca ibintu mu gihugu cya Algeria  witwa mohammed mousa trezor.

Nkuko bigaragara kumbuga nkoranya mbaga  uwo rutahizamu yitwa mohammed mousa trezor. Akaba afite imyaka 32 .

Uyu rutahizamu akomoka mu gihugu cya  algeria aho yakiniye amakipe yaho cyane cyane ayo mu cyiciro cya gatatu n’icya kabiri.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyahariya iwabo muri Algeria yandikwa aravuga ko ikipe ya rayon sports yaba yamaze kumvikana nuyu rutahizamu ndetse ko ararara ageze I Kigali mu mpera ziki cyumweru.

Uyu mukinnyi ukomoka muri algeria biravugwa ko akunda gukina aca ku mpande,kuri ubu ngo  yamaze gusinyira Rayon Sports amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’imyaka ibiri nkuko bisobanurwa neza.

Uyu rutahizamu wanyuze mu makipe Akomeye nka de brien  fc yo muri algeria ari nayo aje avuyemo ndetse akaba yaranayitsindiye ibitego 8 .

Kuri ubu rero Nkuko twabivuze haruguru Rayon Sports yamaze gutangaza ko yamaze gusinyisha rutahizamu ukomoka muri Zambia akaba aje guca impaka hano muri shampiyona yo  mu Rwanda.

Related posts