Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yakoze impinduka mu biro by’Umuvugizi wa Perezidansi, aho Nancy Ninette Mutoni wigeze kuba umunyamakurukazi yagizwe Umuvugizi asimbura Gatoni Rosine Guilene.
Itangazo dukesha igitangazamakuru Akeza Burundi ryagiye hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Gicurasi 2026, rigaragaza ko uyu Nancy Ninette Mutoni yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibiro by’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Perezida wa Repubulika.
Nancy Ninette Mutoni asimbuye Gatoni Rosine Guilene wari umaze igihe muri izi nshingano zo kuvugira Perezidansi ya Repubulika y’u Burundi.
Uyu muvugizi mushya wa Perezida w’u Burundi, Nancy Ninette Mutoni yari asanzwe ari Komiseri muri Komisiyo y’Ukuri n’Ubwiyunge mu Burundi izwi nka CVR (Commission Vérité et Réconciliation).
Uyu wigeze kuba umunyamakurukazi kandi yanigeze kuba umukozi ushinzwe itumanaho mu Ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi rya CNDD-FDD.
Nancy Ninette Mutoni kandi azaba yungirijwe na Col (Rtd) Floribert Biyereke nk’Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ibiro by’Itumanaho akaba n’Umuvugizi Wungirije wa Perezidansi.
Iri tangazo ryashyizweho umukono na Perezida Evariste Ndayishimiye ubwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Gicurasi 2026, rivuga kandi ko yashyizeho Umujyanama mu Biro bishinzwe Itumanaho n’Umuvugizi wa Perezida, ari we Sebastien Ntahongendera.
