Amakuru aturuka mu baturage bo mu majyepfo y’Ikirwa cya Idjwi aravuga ko abarwanyi ba AFC/M23 baba bavuye mu birindiro byinshi bari bafite muri Sheferi ya Ntabuka, Hurupoma ya Mugote, mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Gicurasi 2026.
Abo baturage bavuga ko mbere yo kuva muri ibyo birindiro, bamwe mu barwanyi batwitse ibice bimwe byabyo, harimo n’ibyari biherereye hafi y’itorero rya CEPAC Moria.
Amakuru akomeza avuga ko ibyo bikorwa byabaye ahagana saa mbiri z’ijoro, mu gihe abaturage benshi bavuga ko babyumvise ndetse bamwe bakabona umuriro waka muri ako gace.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, abaturage bo muri utu duce batangaje ko nta barwanyi ba AFC/M23 bakigaragara mu bice byinshi byari byarafashwe n’uyu mutwe.
Hari abaturage bavuga ko bamwe muri abo barwanyi bambutse berekeza i Goma bakoresheje ubwato nijoro, mu gihe abandi bakeka ko yaba ari impinduka z’ikorwa ry’igisirikare cyangwa guhindura ibirindiro aho kuva burundu muri ako gace.
Kugeza ubu, nta tangazo rirashyirwa hanze n’impande bireba risobanura icyateye iyo myimukire cyangwa ngo ryemeze niba AFC/M23 yaba yavuye burundu mu majyepfo y’Ikirwa cya Idjwi.
