Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Nyuma y’ uko umukino wa Mukura VS uba umutoza wahoze ayobora Rayon Sports arafunzwe

Mohamed Wade, wahoze ari umutoza wa Rayon Sports, yatawe muri yombi azira gutanga sheki ya miliyoni umunani (8,000,000 Frw) itazigamiye.

Amakuru dukesha umunyamakuru wa Fine FM, Muramira Regis, avuga ko Wade yafashwe nyuma yo gutanga iyo sheki, nyirayo agerageza kuyibikuza agasanga nta mafaranga ari kuri konti. Niramuka  imuhamye, iki cyaha gishobora kumukururira ibihano bikomeye.

Si ubwa mbere Mohamed Wade avuzweho imyitwarire idahwitse. Yigeze gukubita umusekirite kuri Stade ya Kumumena i Nyamirambo, nyuma y’uko yari yanze kumwemerera kwinjira.

Uyu mutoza yageze muri Rayon Sports muri Kanama 2023, nk’umutoza wungirije Yamen Zelfani, wari umutoza mukuru. Gusa nyuma y’igihe gito, Zelfani yirukanwe, Wade asigara ari we muyobozi wa tekinike. Icyakora, umusaruro mubi nawe birangira asezeye kuri iyi kipe.

Related posts