Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuruamakuru mashyaImikino

Ntabihanga Bibiri mu Nkono imwe  koko!   Kiyovu Sports Inyaze umujyi As Kigali [INKURU YOSE].

Ibihanga Bibiri ubishyize mu nkono imwe biragoye ko Byose Byahira Rimwe,hari ikigomba Gushya Mbere Y’ikindi niyo mpamvu “ Ntabihanga bibiri mu Nkono Imwe Koko”! Kiyovu Sports Ifashe Umujyi.

Uko Ibihanga Bibiri bitahira mu nkono Imwe burya ahanini haba hari icyarushije ikindi umwanya wo kwisanzura,kwisanzura rero nabyo si ibyo mu nkono gusa kuko no mu duce dutuyemo hari abisanzura kurusha abandi bitewe n’imbaraga bahoranye Cyangwa bafite muri icyo Gihe.

Kuri ubu Rero Iyo uvuze Ikipe Y’abanyamujyi uba uzanye impaka kuko bamwe bakubwira ikipe ya kiyovu sports abandi bakakubwira ko As Kigali ariyo Kipe Y’abanyamujyi.

Iyi ni inkuru irikugarukwaho n’abakurikiranirahafi umupira w’amaguru mu Rwanda cyane cyane bagendeye ku bushongore n’ubukaka bw’amakipe ya Kiyovu Sports na As Kigali.

Tugendeye ku mateka ikipe ya Kiyovu Sports niyo ifite izina rizwi kurusha ikipe ya As Kigali kuko Kiyovu Sports ari ikigugu ku bijyanye n’imyaka imaze.

Ibi abahanga bari kubihuza nuko amakipe Yombi ahagaze cyane cyane muri shampiyona y’uyu mwaka 2021-2022 aho kiyovu Sports iri imbere ya As Kigali kugeza kuri uyu munsi wa 25 wa shampiyona y’u Rwanda(PNL) Bigatuma bamwe bemeza ko Kiyovu Sports Ariyo Kipe yabanyamujyi kuri ubu.

Ibi Nanone Kandi Biriguha Imbaraga ikipe Ya Kiyovu Sports bikanayifasha no Gusahura abakinnyi mu ikipe ya As Kigali kuko nkubu Kiyovu Sports yatangiye kuganiriza myugariro wa AS Kigali urimo gusoza amasezerano bakaba bashaka kumutwara hakiri kare bitwaje ubushobozi bwo mu kibuga ndetse no Hanze Yacyo.

Iyi Kipe ya Kiyovu Sports uretse kuba irikwitwaza ubushobozi bwo mukibuga kandi nayo irabonako itakwizera Ngendahimana Eric ari nawe batangiye Gushakira Umusimbura,

Eric Ngendahimana wamaze imikino ibiri adakina kubera ikibazo cy’imvune,bikaviramo iyi kipe gutakaza iyo mikino ikipe Ya Kiyovu Sports Yatangiye gushaka umusimbura we mu gihe yaba yagize ikibazo cy’imvune.

Amakuru kiglnews.com yamenye ni uko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangiye kuganiriza myugariro wa AS Kigali Bishira Latif urimo gusoza amasezerano, kandi ngo ibiganiro birimo kugenda neza dore uko uyu mukinnyi yifuza nawe gukinira ikipe ifite abafana benshi mu Rwanda.

Kuri ubu Bishira Latif akaba ariwe kapiteni wa AS Kigali akaba ayimazemo imyaka irenga icyenda ayikinira, ariko yamaze gufata icyemezo cyo kuyosohokamo dore ko kuva yageramo yayitwayemo igikombe kimwe cy’amahoro.

Hari n’amakuru avuga ko Kiyovu Sports irimo gushaka umusimbura wa Ndayishimiye Thierry bivugwako azajya muri APR FC ubwo shampiyona izaba irangiye.

Hagendewe ku buryo ikipe ya Kiyovu Sports Imaze yitwara n’uburyo irigupapura As Kigali abakinnyi aba bikurikiranira hafi bemeza ko Kiyovu Sports Imaze gufata umujyi wa Kigali kurusha As Kigali.

Related posts