Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ngoma: Abaturage barasaba ko hashyirwa amatara ku mihanda mishya yubatswe

Abatuye mu kagari ka Mahango n’ahazwi nko Mu Irebezo n’akarutaneshwa mu murenge wa kibungo mu karere ka Ngoma bavuga ko ni ubwo bishimira ibikorwa remezo begerezwa birimo nko kububakira umuhanda wa kaburimbo ngo kuri ubu bahangayikishijwe no kuba kuri uyu muhanda hatarashyirwaho umuriro w’amashanyarazi mu rwego rwo kubarinda ibisambo.
Ni imihanda yubatswe muri gahunda yo gushyira imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa kibungo mu karere ka Ngoma .Aba baturage bavuga ko hashyizwe umuriro w’amashanyarazi byabarinda ibisambo ndetse ko agace kabo nk’abatuye ku muhanda bahungukira iterambere
Umwe mu baturage yagize ati:”Ni byiza kuba baraduhaye umuhanda wa kaburimbo kuko twagendaga ivumbi ryaturenze,gusa kuba utabasha kuhanyura mu masaha y’ijoro kubera ko nta muriro uriho nabyo biratubongamiye,baramutse badushyiriyeho amatara byadufasha.”
Undi nawe ati:”Urabona hano ntiwahanyura bukwieiyeho kuko ushobora gukubitana n’ibisambo bikakwambura ibyo ufite cyangwa se bikakuvutsa ubuzima,nukuri badushyiriyeho amatara byadufasha cyane.”
Umuyobozi wakarere ka ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Nyiridandi MAPAMBANO Cyriaque ntatanga igihe uyu muhanda uzashyirirwaho umuriro kuko hataraboneka ubushobozi.
Yagize ati:”Ni byo Koko ushobora gutwara igare ukaba wakora impanuka,hari imihanda igenda yubakwa hano yose izashyirwaho amatara nubwo atagiraho rimwe,urabona tubanza kubaka kugira ngo n’ibindi bizajyeho nyuma.”
Uyu muyobozi akomeza asaba aba baturage ko hakubakwa inzu zigezweho kuko byafasha kwihutisha iterambere.
Yagize ati:”Icyo twakangurira abanye Ngoma batuye hirya no hino kwitabira site ya Mahango kuko yamaze kugeramo kaburimbo ko baza tukabaha ibyangombwa bagatura bityo nibamara gutura n’ubuvugizi ku mashanyarazi bizatworohera kuko hazaba hatuye n’abantu benshi.Umuhanda bawubyaze umusaruro,umutekano wo urahari nta n’imbogamizi turahagirira zawo,ariko birumvikana ushobora gutwara igare ukaba utari kureba ukaba wagwa,turabizi gusa uko ubushobozi buzaboneka n’amatara azajyaho.”


Nyuma y’uko hubatswe imihanda yunganira umuhanda munini wo mujyi wa Kibungo ireshya na kilometero 3.05 ya kaburimbo,imwe muri iyo mihanda yashyizweho amatara ubuyobozi bw’akarere bukavuga ko kimwe n’indi mihanda iteganyijwe gukorwa mu mujyi wa kibungo izashyirwaho amashyanyarazi kimwe n’uyu wo mu I rebezo nihaboneka ingengo y’imari .

Jean Damascene IRADUKUNDA/kglnews.com I Ngoma

Related posts