Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Urukundo

Nakundanye n’umusore w’umunyamahanga wabyaye hanze nyuma nanjye nza gukora ikosa , Mungire inama

Nakundanye n’umuhungu ariko ntiduhuje ururimi imico mbese ni umunyamahanga ariko akaba ari umwirabura nkanjye.Twahuriye nawe kuri facebook, tukajya tuvugana kure y’amaso(à distance) kubyo urukundo rwacu nyuma tuza guhura duhuza urugwiro anyereka ko ankunze nanjye ntangira kumwiyumvamo nawe atangira kunyiyumvamo.

Aza gusubira mukazi kuko akorera mumahanga akomeza kunyitaho numva ndamukunze pe. Kuburyo yaje no kubwira iwabo ngo afite umukobwa bakundana wo mu Rwanda(girlfriend from Rwanda ) . Iwabo barabyakira neza. Ariko nyuma yibyo byose aza kumbwira ko yakoze ikosa(mistake )agatera umukobwa inda wahoze ari inshuti ye(girlfriend ) nyuma y’imyaka 3 . Ansaba imbabazi ambwira ko ari ikosa adakunda uwo mukobwa ahubwo ko arinjye akunda. Ndabyihanganira ndamubabarira kuko naramukundaga pe.

Ariko nanjye nyuma yaho naje gukora ikosa ,naje kujya mu mahanga kandi njya mu gihugu arimwo hanyuma ngenda ntwite ntabyo narinzi biza kumenyekana nawe bimugeraho kuko najyaga njya kumureba kandi umukoresha wankoreshaga yari aziko nshobora kuba mfite umusore dukundana kandi kirazira hano mu bihugu by’abarabu gutwara inda ntamugabo w’isezerano ufite. Umukoresha wanjye yaje guhamagara uwo musore amubaza ko ariwe wanteye inda umuhungu arabihakana. Banjyana kwa muganga bibangombwa ko bapima igihe inda imaze kugirango bamenye neza ko nayivanye mu rwanda cyangwa narayifatiye hano. Basanga naje nyifite kuko hano ntagihe kinini narimpamaze.

Umukoresha wanjye ahita ahagarika visa yanjye nsubira iwacu kuko hano kirazira kuhabyarira utarashaka umugabo, kirazira kuba wahakuriramo inda kuko ntan’imiti ihaba ikuramo inda banagufashe bagufunga. Naje kugaruka mu Rwanda njya kwamuganga nkuramo inda(Imana imbabarire nakoze icyaha ariko nuko narinkeneye akazi nagirango ngaruke mukazi kuko umukoresha wanjye yari yarambwiye ngo nimara kubyara nzamubwire azangarura mukazi.

Hagati aho uwo musore dukundana icyo gihe namusabye imbabazi mubwirako nanjye ari ikosa nakoze, umuntu wanteye inda ntamukundaga kuko iyonza kuba mukunda sinari kuyikuramo.Kandi nyirikuyintera we yarashakaga ko tubana,ndamwangira kuko ntamwiyumvagamo. Uwo musore nagerageje kumusobanurira uburakari bwaje gushira ariko bushira nyuma y’igihe. Ariko agakomeza amvugisha ambaza uko meze,gusa nkakomeza musaba imbabazi akambwira ko byarangiye ntakibazo ariko njye nkabona harimwo akantu kahindutse,ntitukiganira cyane nkambere cherie, chouchou reka da.Bibaho gacye.

Umuhungu aba akinyereka ko ankunze kandi yifuza no kuzabana nanjye ngo niba njye ntifuza kuzabana nawe nzamubyarire umwana azajya anyibukiraho ariko muby’ukuri nanjye ndamukunda numva byarananiye kumureka. Nkubu hari ubwo dushwana ngo nuko atamvugishije kandi namubonaga ku mu rongo (online),cyangwa se nkamwandikira ntansubize kandi mubona online akaza kunsubiza nka nyuma y’amasaha ariko bigashira tukongera tukiyunga.cyangwa na we yanyandikira nkamwihorera akababara. Mbese buri wese yananiwe kureka undi.

Gusa ibyo byose kuva byaba ntiturongera kubonaba amaso kumaso kubera ntamwanya,kubera akazi ariko twese usanga tuganira ko dukumburanye,ariko umunsi umwanya wabonetse tuzahura kuko tuba mu migi itandukanye. Gusa hari ubwo numva namuretse nawe yandetse hashira iminsi akamvugisha,akampamagara cyangwa nanjye nkabikora.

Nubwo nakoze ikosa rikomeye ryo gukuramo inda, kandi nkaba narahemutse nabasabaga kutantuka ahubwo mbasabye ubufasha. Impamvu nanditse ni uko nkeneye inama zanyu, icyaha cyo gukuramo inda nagisabiye Imana imbabazi. Ndabinginze mumbwire ese nkore iki? Nkomeze gukundana n’uwo musore, mureke nkomeze ubuzima, ese nazamwikuramo gute, tubanye se ntihazabamo ikibazo cyo kudahuza kubera ikosa nakoze ryo gutwara inda itari iye, nkayikuramo?

Mungire inama. Murakoze

Related posts