FARDC yakajije ibitero byo mu kirere ku baturage nyuma y’ibihombo byayo ku rugamba

 

Nyuma yo gutsindwa inshuro nyinshi ku rugamba rwo ku butaka no kugaragara ko itabasha guhangana n’ingabo za AFC/M23, ihuriro ry’ingabo zirwanira ubutegetsi bwa Kinshasa ryakajije umurego mu bikorwa byo kugaba ibitero byibasira abaturage b’abasivili.

Nk’uko byatangajwe n’Ihuriro AFC/M23 mu itangazo ryashyize ahagaragara, kuva ku wa Mbere tariki ya 22 Kamena 2026, saa 11h30, kugeza ku wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026, saa 12h00, iryo huriro ry’ingabo ryagabye ibitero bikomeye ku bice bituwe cyane bya Bidegu no mu nkengero zabyo, rikoresheje drones za kamikaze ndetse n’indege za KT-6.

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 23 Kamena 2026 kandi, hagati ya saa kumi n’ebyiri za mu gitondo na saa tanu za mu gitondo, iryo huriro ryakomeje ibikorwa byaryo byo mu kirere, rigaba ibitero byibasiye uturere dutuwe cyane twa Gakenke na Mikenke.

AFC/M23 ivuga ko ibyo bitero bya bombe bikomeje kwibasira abaturage kandi bikagenda byaguka, byateje impfu z’abasivili benshi ndetse bikomeretsa abandi batari bake. Uyu mutwe kandi uvuga ko ibyo bitero byatumye ibihumbi by’abaturage bava mu byabo bahunga umutekano muke.

AFC/M23 yongeye gushimangira ko yiyemeje gukomeza kurinda abaturage b’abasivili no kubabungabungira umutekano mu rwego rwo kubarinda ibitero byose bibibasira.