Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Murumuna wa JayPolly ashyize ukuri hanze tutamenye ku rupfu rwe, burya umwami wa HipHop yararozwe

Umuhanzi wari ukunzwe mu njyana ya HipHop hano mu Rwanda JayPolly wanakundaga kwiyita umwami wayo amaze amezi agera kuri atabarutse, yaguye mu bitaro byo ku muhima nyuma yo kuhamugeza arembye bitewe n’ibyo yari yanywereye muri gereza ya Nyarugenge izwi nka Mageragere. Nyuma y’urupfu rwe, murumuna we bari banafunganwe yashyize ukuri hanze tutamenye ku rupfu rw’uyu muhanzi. Ngo yazize inzoga irimo uburozi yahawe n’umufungwa bari bafunganwe.

Nyuma y’urupfu rwa JayPolly havuzwe by’inshi ku cyaba cyaramuhitanye, itangazo ryasohowe na RIB ryo ryemeje ko urupfu rw’uyu muhanzi rwaturutse ku ruvange rw’ibintu we na bagenzi be banyweye, birimo alcohol yifashishwa mu kogosha. Abagororwa bakunze gukora ibi bakabinywa n’inzoga. Ku rundi ruhande abakunzi b’uyu muhanzi ntibemeranyijwe n’iri tangazo rya RIB, bavugaga ko JayPolly niyo yaba yanyweye iyo alcohol nk’uko bivugwa

Iyamuremye Jean Clement uzwi nka Fizzo, ni murumuna wa JayPolly bari banafunganwe. Yaganiriye n’umunyamakuru Yago kuri Yago Tv amubwira byose uko byagenze kugirango JayPolly apfe. Ni ikiganiro yahereye ku buryo bafashwe bagambaniwe n’umugabo atatangaje izina ariko ngo yahoze akora muri RIB. Urupfu rwa JayPolly rukaba rwaraje mbere gato y’uko bagezwa mu rukiko ngo baburane.Uyu Fizzo avuga ko bakigera muri gereza ya mageragere bahoraga bari kumwe, ngo basangiraga byose ndetse bakanararana ku gitanda kimwe.

Umunsi umwe rero mu ijoro bari muri gereza mu cyumba bari bafungiyemo ngo haje umwe mu bagabo bari bafunganwe, uyu ngo yari amaze imyaka 27 muri gereza kuko yafungiwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mugabo ngo yazanye icupa ry’inzoga ya Liquor barayisangira ari batatu. Iyi nzoga imaze gushira, Iyamuremye Clement yahise yiryamira kuko kari kamaze kumugeramo, asiga JayPolly yicaye arimo kwandika indirimbo nk’uko yari asanzwe abikora kuko ngo yaryamaga atinze abanje kwandika imirongo.

Uyu musore avuga ko iyi nzoga banyweye bwa mbere yaribnzima, akimara kuyinywa rero we yahise aryama arasunzira asiga Jay yandika imirongo. Wa mugabo akibona ko uyu Fizzo wararanaga na JayPolly yasinziriye yazanye inzoga ya kabiri ayizanira JayPolly wari ukicaye yandika imirongo. Yarayimuhaye ahita agenda asiga JayPolly ari kuyinywa anandika indirimbo. Iyi nzoga ya kabiri Iyamuremye Clement avuga ko ariyo yakoze kuri JayPolly.

Mu ijoro uko JayPolly yakanyweye iyo nzoga byaje kumwanga mu nda akangura uyu murumuna we ngo basangire akayoga gacye kari gasigaye. Iyamuremye Clement ati” yarimo ayinywa wenyine anandika imirongo, noneho igiye gushiramo(inzoga), nimba yaratekereje akavuga ati ariko ubundi Fils aryamyemo ibiki! yabutse uyu murezi(yakundaga kuvuga terme ngo uyu mujura aba aravuze ati wa mujura we byuka. Arankomanga ndavuga se man bimeze bite? Ati oya man byuka wowe uraryama nicaye man? Hari hamaze kuba nka saa sita z’ijoro.

Iyamuremye Clement akomeza agira ati, ewana bro, nibwo nanjye nabyutse ahita ampa yayindi yari isigaye ndayinywa, ariko nkumva ewana yoyo irakaze bta hatali nkumva irashaririye bya hatali, ewana itari nka yayindi twanyweye mbere, ndabyumva ariko ndavuga nti ubwo ari nkeya ntaribi reka ngitomere irahita ishira, Kumbi simenye ko umusaza bamuvangiye kabisa bitameze nka bya bindi. Ewana ubwo nanjye mba ndayimazemo iyari irimo. Bro turaryama nk’ibisanzwe.

Yakomeje avuga ko baryamye bugacya nk’ibisanzwe nta kibazo bafite, ariko mu ma saa mbili JayPolly akaza kubwira uyu murumuna we ko yumva ashyushye cyane mu mubiri, bahise bajya koga bavuyeyo JayPolly asigara asoma ibitabo naho Fils we yigira kureba imyitozo ya basketball. Aho uyu murumuna we aviriye kureba imyitozo ya basketball yaje asanga ibintu byahindutse, asanga JayPolly ari kubira ibyuya byinshi cyane. Ngo yamusabye amazi yo kunywa arayamuzanira ariko akiyanywa ahita atangira kuruka. Uyu murumuna we ngo yabanje gukeka ko ari hangover kubera ya nzoga banyweye abanza kumwitaho wenyine abihishe ngo hatagira ubimenya.

Byakomeje kuba bibi JayPolly akomeza kubira ibyuya anataka cyane ko ari gushya. Murumuna we yabonye bikomeye ajya kumusabira imiti kuri duspensaire iba muri gereza, abwiye abaganga ko mukuru we ameze nabi akeneye imiti baramuhakanira bamubwira ko imiti bayitanga saa kumi nimwe z’umugoroba kandi byari bikiri mu masaa yine za mu gitondo. Uyu musore abonye JayPolly akomeje kuremba yitabaje abashimzwe umutekano muri gereza ababwiza ukuri ko banyweye inzoga ariko JayPolly zikaba zamuguye nabi. Bazanye abantu baramuterura bamugeza mu ivuriro ryo muri gereza.

Aha ngo JayPolly yarimo ataka abwira murumuna we ko yumva ari kupfa. Yakomezaga kumubwira ko yumva ari gupfa akamubuza kugira aho ajya. Gusa ngo abashinzwe umutekano baje gutwara uyu musore ku ngufu bamufungira mu ahantu atabasha kongera kubonana na JayPolly. Gusa ngo ukuntu yatakaga yakomeje kubyumva aho yari afungiye. Ngo yabaye aho ataka kugeza saa kumi n’ebyiri akiri gutaka. Fils avuga ko atiyumvisha impamvu batamujyanaga kwa muganga ndetse nawe bakamubuza kumugeraho.

Nyuma ngo umwe mu banyururu yaje kubwira uyu murumuna wa JayPolly ko Jay bamujyanye ku kavuriro ko hanze. Ariko JayPolly nk’umuntu wari umenyereye ibyo muri gereza, ngo yari ahangayikishijwe n’aho bajyanye murumuna we kumufungira. Niko kubeshya abaganga ko yumva ari muzima kugirango bamureze akaruke arebe aho murumuna we bamujyanye. Abaganga ngo baramuretse agaruka mu kigo batamupimye ngo avurwe. Byari bimaze kuba saa tanu z’ijoro.

Muri iryo joro ngo nibwo ibintu byakomeranye JayPolly ibyuya no kuruka bikomeza kuzamuka. Aha ngo nibwo yavuze amagambo yanyuma asezera. Ububabare bwakomeje kumubana bwinshi kugeza apfuye. Uyu murumuna we nawe muri iryo joro ngo nibwo yatangiye kugenda ahuma amaso, kugeza n’ubu akaba atakibasha kureba.

Related posts