Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Muhanga:Abaturage ntibavuga rumwe n’umuyobozi wabo w’akarere uvuga ko ntamuturage ufite inzara.

Mu biganiro byahuje abafite ubuhinzi mu nshingano,ndetse n’abayobozi b’akarere ka Muhanga barimo n’umuyobozi w’aka karere Kayitare Jacqueline uyobora aka karere yavuze ko nta nzara abaturage bafite ko ikibazo bahanganye nacyo ari ukuzamura umusaruro kuko ibyo beza bidahagije.

Inkuru mu mashusho

Muri ibi biganiro ubuyobozi bwavuze ko bakoze igenzura mu mwaka wa 2022, bagasanga hari hegitari 91 zidahinze kandi nyinshi muri izo zikaba iz’abantu batuye mu Mujyi wa Kigali bifite badatunzwe n’umwuga w’ubuhinzi. Mu magambo ye uyu umuyobozi w’akarere yagize ati “Ikigamijwe ni ukongera ubuso buhingwa kuko nta butaka twifuza gupfusha ubusa.”

Uyu muyobozi kandi avuga ko abashinzwe ubuhinzi kuva ku Mirenge no mu Karere baharira umwanya munini mu buso bw’imihigo bakiyibagiza ko umuhigo wabo nyamukuru ari uwo guhaza abaturage, ati “Dufite abakozi bashinzwe ubuhinzi bafashe abahinzi kubona inyongeramusaruro no kubafasha mu bikorwa by’ubuhinzi.”

Meya Kayitera kandi avuga ko niba bafite ibisambu biri kuri izo hegitari 91 zidahinze aba ari igihombo gikomeye ndetse ko bagiye kubwira abafite ayo masambu adahinze kuyabyaza umusaruro, batabyubahiriza hagakurikizwa amategeko bakayamburwa.

Umwe mu bahinzi twaganiriye nawe witwa Mwambari Anastase avuga ko iyo bagize amahirwe ibihe bikagenda neza ku buryo imvura iboneka basarura ibyo barya ndetse bakanasagurira amasoko.

Uyu muhinzi kandi avuga ko aho amasambu bahinga aherereye ari mu bice by’imisozi miremire hatabasha kugera imashini zifashishwa mu buhinzi.

Gusa nk’uko bitangazwa n’abaturage izi ngamba Ubuyobozi bw’Akarere bwafashe ziramutse zishyizwe mu bikorwa, umusaruro ushobora kuba wakwiyongera inzara abaturage bataka ikarangira.

Mu gihe uyu muyobozi yatangaje ko nta nzara ihari abaturage ntibemeranywa nawe cyane ko bavuga ko ibiciro by’ibiribwa ku isoko byatumbagiye cyane ku buryo ibirayi, umuceri n’ibishyimbo bigura abifite.

Muri ibi biganiro nyunguranabitekerezo  kandi umuyobozi w’Akarere yahagurutsaga buri mukozi bitewe n’icyo ashinzwe agasobanura uko agiye kubigenza kugira ngo ubuhinzi buzamuke muri aka karere.

Mu gusoza hafashwe  ingamba zirimo kurandura ibiti by’inturusu aho bidakenewe, hagaterwa ibiti bivangwa n’Imyaka, iby’imbuto n’ibiti by’ishyamba. Ni mugihe kandi abashinzwe ubuhinzi biyemeje kurwanya isuri, gukorera urutoki no kongera imirima shuri.

Related posts