Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Kicukiro: Umugabo yatemaguye umugore we afata umwanzuro wo gukora akazi k’ubuzamu ku rundi rugo

 

I Kigali humvikanye inkuru mbi y’umugabo wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama ahagana Saa yine n’igice z’amanywa zishyira saa tanu watawe muri yombi akekwaho gutemagura umugore we yarangiza agahitamo nawe guhita ahunga agahungira I Nyamirambo.

Ibi byose bikekwa byabereye mu mudugudu wa Zuba mu kagari ka Nyarurama aho bivugwa ko Ngirinshuti Francois yatorotse ku wa 11/6/2023 akaza gutoroka asize acagaguye umugore we ariko kubw’amahirwe ntashiremo umwuka.

Mu gahinda kenshi uyu Francois Ngirinshuti we yahakanye ibyo akekwaho byo gutemagura umugore we ngo kuko amubeshyera cyane ahubwo agashunja umugore we kutamubanira neza mu buzima busanzwe bwa buri munsi aho ngo arangwa no kunywa inzoga cyane akarara no mu kabari nyamara umugabo we akagerageza kutwara neza mu rugo ngo arebe ko ubuzima bwasubirana.

Inkuru mu mashusho

Uyu mugabo unakomoka mu karere ka Huye yavuze ko umugore we Jeanne babayaranye abana batandatu gusa Umwe yaje kwitaba Imana hakaba hariho abana batanu avuga ko atazi neza icyo umugore we amuziza kuko yamushatse amukunze atazi ko agira uburaya no kunywa inzoga cyane agira ati”Ubanza yarampaze nta kundi banjyane aho bashaka Imana izankorera icyo ishaka simbizi”.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews bavuga ko ubuyobizi bwagakwiye kujya bumanuka bukagera mu baturage bukita ku bibazo abaturage baba bafite, bavuga ko abagore bahohoterwa cyane ko ngo uyu mugabo ibyo avuga ku mugore we amubeshyera atari byo.

Umukuru w’uyu mudugudu wa Zuba yavuze ko ngo uyu mugabo akimara gukora ibi yahise atorokera I Nyamirambo gukora akaze k’ubuzamu ngo gusa nyuma akaza gufatwa agatabwa muri yombi

Nubwo ibi bikorwa bikunze kugaragara buri munsi, ubuyobozi ntibuhwema gukangurira abaturage kwirinda ibikorwa nk’ibi bya Kinyamaswa bakabwitondera ngo ahubwo wagirana ikibazo na mugenzi wawe ukaba wakwihutira inzira yo kumurega

Kglnews i Kigali

Nshimiyimana Francois

Related posts