Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange, yajyanye Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nkiko, arwanya ibihano yafatiwe n’Urwego rushinzwe kugenzura umutungo w’abafatiwe ibihano rwa kiriya gihugu, OFAC.
Kabila yatanze ikirego mu rukiko rwo muri Washington, DC, avuga ko gushyirwa ku rutonde rw’abafatiwe ibihano byakozwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ndetse ko ibyemezo bya OFAC bidafite ishingiro.
Ikirego cye cyatangajwe ku wa 5 Kanama 2026.
Kabila yareze Amerika nyuma y’uko ku wa 30 Mata 2026, Minisiteri y’Imari ya Amerika ibinyujije muri OFAC, yamushyize ku rutonde rw’abafatiwe ibihano imushinja kuba yaragize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira umutwe wa AFC/M23, birimo kuwuha inkunga y’amafaranga no gushaka kongera imbaraga z’uyu mutwe mu rwego rwa politiki n’umutekano muri RDC.
Minisiteri y’Imari ya Amerika ivuga kandi ko Kabila yashishikarije bamwe mu basirikare ba FARDC kuva mu ngabo za Leta bakajya muri AFC, ndetse ko yashatse gutegura ibitero byari buturuke hanze y’igihugu bikibasira FARDC mu burasirazuba bwa Congo.
Kabila ariko arwanya ibyo birego mu rukiko, avuga ko icyemezo cyo kumufatira ibihano cya OFAC cyafashwe “mu buryo butaboneye kandi budafite ishingiro”.
Kuba Kabila yarashyizwe kuri uru rutonde bivuze ko umutungo we uri muri Amerika cyangwa ucungwa n’abantu cyangwa ibigo bya Amerika wafatiriwe.
Abanyamerika na bo muri rusange babuzwa gukora ibikorwa by’imari cyangwa ubucuruzi birebana na we, keretse OFAC ibitanzeho uruhushya.
Ikirego cya Kabila rero gishobora kuvamo intambara y’amategeko hagati ye n’ubutegetsi bwa Amerika, aho ashaka ko urukiko rusuzuma niba OFAC yari ifite ishingiro rihagije n’ububasha bwo kumushyira ku bihano.
Muri uru rubanza, Kabila yifashishije Erich Ferrari, umunyamategeko w’Umuryango Ferrari & Associates w’i Washington, D.C., uzwi cyane mu manza zijyanye n’ibihano bya Amerika n’ibyemezo bya OFAC.
Ferrari afite uburambe bw’imyaka irenga 17 mu bijyanye n’amategeko y’ibihano by’ubukungu bya Amerika, kandi akunda guhagararira abantu n’ibigo bashaka kurwanya gushyirwa ku rutonde rwa OFAC cyangwa gusaba ko amazina yabo akurwaho.
