Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Politiki

Jenerali Sultan Makenga atangije imperuka ahereye kungabo za MONUSCO. Rocket yambere ihitanye abasirikare 4. ngaya amakuru agezweho i Bunagana!

Jenerali Sultan Makenga umuyobozi mukuru wa M23, amaze igihe atangaza ko yiteguye intambara kuburyo buhagije we n’abarwanyi ahagarariye ndetse anatangaza ko atiteguye kuba yareka imirwano igihe cyose leta ya congo iyobowe na President Felix Antoine Kisekedi itari yemera imishyikirano. usibye kuba uyumugabo yaratangaje ibi byose, yanavuze ko agiye kuzanira imperuka abanyecongo kubera gusuzugura ibyo abarwanyi ba M23 babasaba ndetse anatangaza ko leta ya Congo igomba kuzaryozwa ingaru ziyintambara.

Mumasaha ya saa moya zo kuri uyumunsi, nibwo humvikanye amajwi y’umuvugizi wa M23 Col Willy, aho yavugaga ko bagiye gutegura operation ikomeye cyane ndetse batazigera bihanganira umuntu wese uzagerageza kwivanga mubyabo na Congo arinabwo uyumuvugizi yatunze agatoki Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo y’uburasirazuba MONUSCO.

Bigeze mumasaa cyenda, nibwo abarwanyi batangije igisa n’imperuka kubanye Congo maze bohereza Rocket Kubirindiro by’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo y’uburasirazubu, bikiba ntabwo hahise hamenyekana umubare wababa bahitanywe n’ikigitero.umuvugizi w’izingabo yamaganye ikigitero ndetse anavuga ko bidakwiriye ko aba barwanyi barasa Monusco aho ifite ibirindiro mukarere ka Kibindi muntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Abarwanyi ba M23 bahise bigamba ikigitero ndetse banatangaza ko ibyo babonye ari intangiriro mugihe batafata umwanzuro ngo bareke kwitambika kuberako aba barwanyi barigusaba leta ya Congo kuba yakubahiriza amasezerano yagiranye n’uyumutwe. Nubwo kandi bimeze gutyo, umuyobozi mukuru wa M23 yavuze ko nihatagira igikorwa, abanye-congo bazisanga yabafatanye n’umujyi wa Kinshasa ndetse anatangaza ko n’ubutegetsi azabuhirika mugihe cyose hatashyirwa mubikorwa amasezerano yo kuwa 23 Werurwe, leta ya DR Congo yagiranye n’aba barwanyi.

Related posts